Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 23/05/2018; Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana buri kumwe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Aka karere, batangije ubukangurambaga buzamara icyumweru bwibanda ku mutekano wo mu muhanda; iyi gahunda ikaba yabereye ku muhanda wa Kigali - Kayonza, imbere ishuli rikuru ry'abaforomo n'ababyaza rya Rwamagana. Muri iki gikorwa, abayobozi bakaba basibuye imirongo yo mu muhanda y'aho abanyamaguru bambukira izwi ku izina rya #ZebraCrossing. Insanganyamatsiko y’icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda igira iti: " Twubahirize amategeko y’umuhanda, turengere ubuzima."

Mu biteganjijwe gukorwa muri iki cyumweru harimo kwigisha no gukangurira abatwara ibinyabiziga, abagenzi, abanyamaguru n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana bamwe mu bawukoresha; abandi zikabakomeretsa.

Ibindi bizakorwa harimo gushyira ibyapa aho bikenewe no gusibura imirongo igaragaza aho abanyamaguru bemerewe kunyura igihe bambuka umuhanda. Muri ubu bukangurambaga ku mutekano wo muhanda, Polisi izafatanya n’izindi nzego ndetse n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye kwigisha Umuryango nyarwanda kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Share Button