Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22/05/2018, abagize komite nyobozi y’Akarere ka Rwamagana bari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano batandukanye bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Karenge mu nteko rusange z’abaturage bose, ndetse banatanga ubufasha ku bana b’imfubyi basizwe na Muhawenimana Beatrice uherutse kwicwa n’umugabo we Ntezimana Jean Damascene, akaba yaramwishe ku itariki 28/04/2018. Muri iyi nteko, abayobozi bahumurije abaturage bababwira ko umutekano wabo urinzwe ku buryo buhagije kandi ko n'uzagerageza kuwuhungabanya azabibazwa, bubasaba kugira urahare mu gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu ngo ndetse banakemura ibibazo bitandukanye babajije. 

Madamu Umutoni Jeanne, ni Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana. Mu ijambo yagejeje ku baturage bo mu murenge wa Karenge, yasabye abaturage kongera gusubiza agaciro umugoroba w’ababyeyi, bakamenya ibibazo biri mu miryango, bakajya bayitumaho bakayiganiriza kandi hagira ibyo babona bikomeje gufata indi ntera, bagatanga amakuru ku nzego zibakuriye. Visi Meya Umutoni Jeanne yashyikirije abana basizwe na Muhawenimana Beatrice wishwe  n’umugabo we Ntezimana Jean Damascene,  aba bana bakaba bahawe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ingana na miliyoni eshatu n’ibihumbi makumyabiri na bine na Magana ane na mirongo itanu (3,024,450 Frws). Aya mafaranga akaba ari ayo gufasha mu myigire y’aba bana. Visi Meya Umutoni Jeanne akaba yavuze ko hagiye gufungurwa konti izashyirwaho aya mafaranga kugira ngo buri mwana wasizwe na nyakwigendera uzajya ukenera ikintu ku ishuli ajye amufasha. Yavuze kandi ko n’ubundi bufasha bwose buzakenerwa mu burere n’imyigire y’aba bana, ubuyobozi buzakora uko bushoboye bukabafasha. 

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye abaturage ba Karenge ko ubuyobozi bwifatanyije nabo kandi bwamaganye amakimbirane agenda agaragara mu ngo kuko byagaragaye ko amakimbirane abyara imfu. Yasabye abaturage gufatanya  n’ubuyobozi muri uru rugamba rwo kurwanya ihohoterwac. Meya Mbonyumuvunyi yabwiye abaturage ko mu ngamba ubuyobozi bwafashe harimo no kubarura ingo zigaragaramo amakimbirane mu midugudu yose kugira ngo ubuyobozi bubashe kuzikurikiranira hafi, ndetse asaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare mbere y’uko byateza ibibazo birimo n’imfu, ahubwo aho babonye ikibazo hose bakakigeza ku buyobozi bubegereye bukabafasha mu kugishakira umuti. Mu rwego rwo gukomeza gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane yo mu ngo, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwahise bufata ingamba yo kujya kwigisha abaturage mu migoroba y’ababyeyi, kugirango babigishe kubana mu mahoro, gukunda ubuzima no kuburengera.

Share Button