Kuri uyu wa mbere tariki ya 14/05/2018, mu gihugu hose hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku buzima bw’umwana n’umubyeyi. Ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, iki cyumweru kikaba cyatangirijwe mu kibuga cya Polisi giherereye mu murenge wa Kigabiro. Ibi birori byabanjirijwe no gusura urugo mbonezamirire ruherereye mu kagari ka Nkomangwa ho mu murenge wa Munyiginya. Uru rugo mbonezamikurire rukorana n’itsinda “Twite ku buzima” rigizwe n’ababyeyi 30 bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Mu bikorwa binyuranye bikorerwa muri uru rugo mbonezamirire bigamije guteza imbere imirire n’imikurire myiza y’umwana harimo: Umurima shuli ugizwe n’ubwoko butandukanye bw’Akarima k’igikoni, Kugaburira abana indyo yuzuye, kwigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye, n’ibindi. Muri ibi birori kandi, abana bahawe indyo yuzuye ndetse hatangwa n'ihene ku miryango itishoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye abari aho ko ari inshingano ya buri wese kunoza isuku no kurengera ubuzima bw’umwana bamurinda imirire mibi ndetse n’indwara ziterwa no kutitabwaho. Meya Mbonyumuvunyi yagarutse ku bikorwa bizakorwa muri iki cyumweru birimo: Gutanga ikinini cya Vitamini A bizafasha abana bafite amezi atandatu kugeza ku bafite amezi 59 bingana n’imyaka itanu; gutanga ifu yo kongerera abana intungamubiri guhera ku bafite amezi 6 kugeza ku bafite amezi 24; Gutanga ibinini by’inzoka ku bana bafite amezi 12 kugeza ku bana bafite imyaka 15 y’amavuko; nanone hazapimwa ibiro, uburebure n’umuzenguruko w’ikizigira cy’ukuboko mu rwego rwo kureba niba imikurire y’abana igendana n’imyaka bafite. Ibi bikazakorwa kuva ku bana bafite amezi atandatu kugeza ku bafite amezi 59, Abaturage bazashishikarizwa kuboneza urubyaro no kunoza imirire muri gahunda y’iminsi 100; nanone abaturage bazashishikarizwa kunoza isuku no gukaraba intoki igihe cyose bavuye gukoresha ubwiherero.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Fred Mufulukye wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye abateguye iki gikorwa ndetse n’abajyanama b’ubuzima bitanga bagakurikirana imibereho y’Abanyarwanda bagenzi babo, bityo asaba abaturage kujya baborohereza mu nshingano zabo. Guverineri Mufulukye yasabye abaturage kwita ku mpanuro bahawe bakanoza isuku kuko ariyo soko y’ubuzima bwiza; kwigisha bagenzi babo baturanye nabo bakagira isuku aho bari hose; kugira umuryango ufite abana barangwaho imirire myiza bityo bakabarinda kugwingira; kuboneza urubyaro bakabyara abo bashoboye kurera kandi bigendanye n’ubukungu bw’igihugu; kujya barara mu nzitiramubu iteye umuti utayifite akabivuga bakayimuha ndetse no kwirinda kurarana n’amatungo ahubwo bakayubakira ibiraro. 

Iki cyumweru cyatangiye uyu munsi ku itariki ya 14/05/2018 kizageza ku itariki 18/05/2018, aho hazakorwa ibikorwa bitandukanye byo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twite ku buzima bwacu turwanya indwara ziterwa n’umwanda, tunoza isuku aho turi hose.” Ibi birori byari byitabiriwe kandi n’abahagarariye inzego z’umutekano, Ubuyobozi bw’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE), ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Share Button