Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16/06/2018, mu mu murenge wa Mwulire habereye umuganda udasanzwe wo kurwanya Malariya; aho hibanzwe ku gutema ibihuru no gusiba ibinogo byihishamo imibu itera Malariya. Dr Muhire Pilbert uyobora ibitaro bya Rwamagana yabwiye abaturage ko Malaria iterwa n’umubu abasobanurira uburyo bwo kuyirinda burimo: kuryama mu nzitiramubu iteye umuti, Gukinga amadirishya ku mugoroba, Gusiba ibinogo n’ibyobo ndetse no gutema ibihuru byegereye ingo. 

Nyuma y’uyu muganda habaye ibirori by’umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika ku nsanganyamatsiko igira iti:“Twitabire gahunda mbonezamikurire y’abana bato, dutegure ejo heza h’u Rwanda.” Ibi birori bikaba byahujwe no gutaha amarerero 7 yanatangiye no kwigirwamo. Zikuriza Jean de Dieu, umwe babyeyi barera muri aya marerero, yashimiye leta yabegereje aya marerero kandi yizeza ko nabo nk’ababyeyi bazakora uko bashoboye bakoherezamo abana, bakabakurikirana  ndetse bakayabungabunga ntiyangirike. 

Muri ibi birori bijyanye n’umunsi w’umwana w’umunyafurika, binyuze mu bihangano bitandukanye by’amakinamico, imivugo, imbyino n’indirimbo; abana batanze ubutumwa bugamije gukangurira ababyeyi, abarezi n’abantu bakuru bose muri rusange, kwita ku burenganzira bw’abana, bakabagaburira indyo yuzuye, bakabarinda ihohoterwa n’imirimo ivunanye, bakabashyira no mu ishuli ndetse bakabana mu mahoro n’ubwuzuzanye kugirango badahutaza uburenganzira bw’umwana.

Mucumbitsi Alexis, ushinzwe gahunda y’imbonezamikurire mu Imbuto Foundation, yavuze ko gahunda mbonezamikurire y’abana bato igomba guhera umwana akiri mu nda kandi ko kugira ngo umwana akure mu bwenge no mu gihagararo bisaba ko umubyeyi ahabwa indyo yuzuye igihe atwite, Umwana agomba kurya neza agahabwa indyo yuzuye, Agakinishwa n’ababyeyi be bagamije kumukangurira ubwonko. Yasabye ababyeyi kujya bazana abana mu kigo mbonezamikurire kugira ngo bajye bakaurikiranwa muri gahunda y’imbonezamikurire. 

C/SP Francis Muheto umuyobozi wa Polisi wungirije mu ntara y’iburasirazuba yashimiye ubuyobozi bw’Akarere kuri iki gikorwa kuko gitanga ikizere ko ejo hazaza h’igihugu ari heza hazira kugwingira kw’abana, hazira imirire mibi ndetse hatanga amahirwe yo kwiga ku bana b’u Rwanda bose. C/SP Francis Muheto yasabye ababyeyi kuboneza urubyaro bakabyara abo bashoboye kurera no kwirinda kwaya ibyo bafite babimarira mu tubari kandi abana batabona indyo yuzuye kuko utuzubahiriza inshingano za kibyeyi azabihanirwa.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko amarerero yubatswe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Perezida Kagame ushaka ko abana bose bagira imikurire myiza izira kugwingira, bakiga neza kandi bakigira mu mashuli meza. Yasabye abaturage gufata neza aya marerero kugira ngo azabagirire akamaro no kuzuza ibyo basabwa birimo gutanga ifu y’igikoma cy’umwana. Yasabye abaturage gufatanya n’ubuyobozi mu rugamba rwo kurwanya umwanda n’indwara ziwuturukaho.

Muri uyu murenge wa Mwulire, buri mudugudu ukaba ufite nibura icyumba kimwe cy’irerero ry’abana, aho bana bigishwa, bagategurirwa indyo yuzuye ndetse n’ababyeyi babo bakigishwa gutegura indyo yuzuye.

Share Button