Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki  ya 29/05/2019, Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura ari kumwe na Ambasaderi wa leta zunze ubumwe za Amerika Peter Vrooman basuye ishuli rya G.S Karenge mu rwego rwo kureba uko gahunda za “Itegure Gusoma; Soma Umenye na Mureke Dusome” zishirwa mu bikorwa ndetse n’uburyo zifasha abanyeshuli.

Izi gahunda zose zikaba ziterwa inkunga  n’ikigo cy’Abanyamerika cyita ku iterambere mpuzamahanga (USAID).

Muri uru ruzinduko aba bayobozi bakaba bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana , Bwana Monyumuvunyi Radjab ari kumwe n'abahagarariye inzego z'umutekano muri aka karere.

Share Button