Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/06/2018, Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumana, Jean de Dieu Rurangirwa ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba Bwana Habimana Kizito, ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere batandukanye; bifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Mwulire ho mu murenge wa Mwulire mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa gatandatu 2018. Abitabiriye uyu muganda bakaba basannnye amazu 3 yari ashaje bayatera ibipande ndetse baranayakurungira, Hubakwa n’ubwiherero 2 mu rwego rwo gukangurira abaturage kurushaho kugira isuku no gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage (Human Security issues).  

Visi Meya Mudaheranwa Regis ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rwamagana yasabye abaturage bo mu murenge wa Mwulire kurushaho kugira isuku mu rwego rwo kwirinda indwara zituruka ku mwanda. Ibi kandi bikaba byakomojweno n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba Bwana Habimana Kizito wanakanguriye abaturage kwirinda kwirinda kwaya umusaruro bejeje ahubwo bakagira umuco wo kwizigamira mu mabanki n’ibigo by’imari cyangwa se bagahunika imyaka, Bakitabira umurimo ndetse bagahinga no mu bishanga batijwe n’ubuyobozi hagamijwe gukomeza kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko kandi bakanafata neza amatungo yabo. 

Minisitiri w’ikoranabunga n’itumanaho Jean de Dieu Rurangirwa yashimiye imikoranire n’ubufatanye biranga abaturage n’abayobozi b’Akarere ka Rwamagana ari nabyo byatumye aka karere kaza ku isonga mu kwesa imihigo ya 2016/2017, asaba abaturage kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, Bakirinda Malariya baryama mu nzitiramubu ndetse banakuraho ibihuru bibakikije, urubyiruko rukirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo hazaza ndetse bakanarushaho gufatanya kuko ariyo nzira yo kwigira nyako.

Share Button