Mu rwegho rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora kw’igihugu cyacu, Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 03/07/2018 mu cyumba mberabyombi cy’urwunge rw’amashuli rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw’I Rwamagana habereye inkera y’urugamba rwo kubohora igihugu mu rwego rwo gushimira ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikabohora igihugu ndetse no kwishimira aho u Rwanda rugeze rwibohora. Ibi birori byitabiriwe ahanini n’urubyiruko, abamugariye ku rugamba, ba Ndabaga, n’abahagarariye inzego z’umutekano; bikaba byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Bararurwanye ahasigaye ni ahacu.”

Bwana Kabagambe Godfrey, umuhuzabikorwa w’inama y’urubyiruko mu karere ka Rwamagana yavuze ko nk’urubyiruko iyo baganiriye n’ingabo muri rusange harimo n’izamugariye ku rugamba bibongerera ishyaka ryo guharanira kugira umuco wo gukunda igihugu no ku cyitangira. Yavuze ko mu rwego rwo gushimira ingabo zabohoye u Rwanda, Nk'urubyiruko uyu munsi mu mirenge yose bakoze umugando wo gufasha ingabo zamugariye ku rugamba.

Col Bikaga Donat uhagarariye ingabo mu turere twa Rwamagana na Kayonza ndetse n’igice cya Gatsibo yagejeje ku rubyiruko rwari rwitabiriye iyi nkera amwe mu mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’uburyo isi yose yari yaterereranye u Rwanda mu gihe Miliyoni irenga y’Abatutsi yicwaga muri Jenoside. Col Bikaga Donat yanabasobanuriye uburyo Ingabo zahagaritse Jenoside, zikabohora igihugu ndetse n’uburyo zakomeje kubaka igihugu nyuma ya Jenoside kugeza aho n’isi yose iboneye ko u Rwanda ari igihugu gishoboye. Yababwiye ko nkurubyiruko basabwa kumva inama bagirwa n’ababayobora, bakiga neza banarwanya ubujiji kandi bakarushaho gukunda igihugu.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yavuze ko kuba Abanyarwanda bizihiza kwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 24 bibibutsa aho igihugu cyavuye kandi ayo mateka agatuma buri wese afata ingamba ko tutazasubira inyuma na gato. Yakomoje ku mudendezo uri mu gihugu aho umuntu agenda uko ashatse amanywa n’ijoro, ntihagire uzira uko yaremwe nk’uko ubuyobozi bubi bwabigenzaga, ibi byose tukaba tubikesha ingabo zitanze zikamena amaraso yazo, izindi zikabura ibice by’imibiri yazo kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho rugeze ubu. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimye ingabo na ba Ndabaga bari mu ngabo zari iza RPA Inkotanyi ubu zikaba ari ingabo z’igihugu ndetse na Perezida wa Repubulika wazirangaje imbere mu rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu. Yibukije urubyiruko ko n’ubwo nta rugamba rw’amasasu rugihari ariko bagomba kurwana urugamba rwo kurwanya ubujiji ndetse n’icyatuma abanyarwanda basubira inyuma.

Muri ibi birori ingabo zahawe icumu n'ingabo ndetse n'icyemezo cy'ishimwe ry'uko zabohoye u Rwanda n'abanyarwanda. Abanyeshuli bari bitabiriye iyi nkera ni abo muri Lycée Islamique y' i Rwamagana, HVP Gatagara ndetse n'abo muri G.S.St Aloys Rwamagana.

Share Button