Kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/07/2018, hirya no hino mu gihugu hose hizihijwe umunsi mukuru wo kwibohora. Mu karere ka Rwamagana kimwe n’ahandi hose mu gihugu, ibirori bikaba byabereye ku rwego rw’umudugudu, naho ku rwego rw’Akarere bikaba byabereye kuri Sitade Akanzu iherereye mu kagali k’Akanzu ho mu murenge wa Nzige. Muri ibi birori, Abayobozi n’abaturage bashimiye ingabo zabohoye igihugu, bishimira ibimaze kugerwaho haba mu miyoborere myiza, ubukungu, imibereho myiza n’ubutabera ndetse baniyemeza kubisigasira no kubirinda.  Ibi birori bikaba byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Bararurwanye ahasigaye ni ahacu.”

Lt Col Bikaga Donat uhagarariye ingabo mu turere twa Rwamagana na Kayonza ndetse n’igice cya Gatsibo yabwiye abaturage ko kwibohora nyako ari ukwiyambura ubukoloni na Mpatsibihugu kandi ko icyatumye ingabo zari iza iza RPA Inkotanyi ziyemeza guhara ubuzima bwazo kwari ukugira ngo zisubize igihugu ishema, kongera guhesha agaciro u Rwanda mu ruhando rw’ibindi bihugu, kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda kuko bari babayeho nabi ndetse no kurwanya ivangura ryari mu mashuli ndetse no mu itangwa ry’imirimo mu bigo bya leta.  Lt Col Bikaga Donat yasabye abaturage gukomeza kwibohora barandura udusigisigi tw’ingengabitekerezo ya Jenoside, kurandura inzangano hagati mu miryango, kurwanya umwanda n’indwara ziwuturukaho ndetse no gukomeza kwicungira umutekano bafatanyije n’inzego z’umutekano. 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko Kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora bitwibutsa aho twavuye kugira ngo igihugu kitazasubira inyuma, ahubwo ayo mateka tukayavomamo icyerekezo cyiza kigamije kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Bitwibutsa kandi gushimira abasore n’inkumi bari mu ngabo zari iza RPA Inkotanyi bemeye guhara amagara yabo bagahagarika Jenoside ndetse bakanabohora u Rwanda kuko bari bazi icyo barwanira. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abaturage gusigasira ibimaze kugerwaho birimo: umutekano, uburezi kuri bose, koroza abanyarwanda binyuze muri gahunda ya Girinka, amahirwe angana ku bana bose b’u Rwanda n’ibindi kuko kutabikora ari ugushinyagurira amaraso yamenwe mu kubohora iki gihugu. Yasabye abaturage ko urugamba rusigaye badakwiye kurusiganya inzego z’umutekano kuko ari urwabo harimo urugamba rwo kurwanya ubujiji n’urw’imibereho myiza y’abaturage, abana bose bakiga kuko ubujiji ariyo virusi yica nabi kurusha izindi, bakirinda kurarana n’amatungo, bakagira isuku kandi bagakemura ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y’umuryango bifashishije amasibo.

Share Button