Kuri uyu wa kane tariki ya 05/07/2018, Abayobozi b’Akarere ka Rwamagana bari kumwe n’abayobozi ba kampani ya Jali Holdings Company yabyawe na RFTC bafashe mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Gishali ndetse banoroza inka zihaka ku miryango 10 y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye. Kuva gahunda ya Girinka yatangira, Imiryango  igera ku 12, 881 yo mu karere ka Rwamagana imaze korozwa inka za Kijyambere kandi zikaba zikomeje kugira uruhare rukomeye mu mibereho myiza n'ubukungu bw'abazihawe.

Col Twahirwa Dodo uyobora kampani ya Jali Holdings Company yabyawe na RFTC, yashimiye Perezida Kagame n'ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside zikanabohora igihugu ndetse zikanasubiza u Rwanda agaciro. Yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jali Holdings Company ibikora buri mwaka kuko Jenoside yakozwe muri iki gihugu ari ikintu kidasanzwe kandi yasize imfubyi n’abapfakazi benshi. Col Twahirwa Dodo yasabye abaturage gushima Imana yaduhaye ubuyobozi bwiza na Perezida Kagame. Yavuze ko uyu munsi batanze inka 10 zihaka ku buryo zizabyara vuba ariko ko no mu mwaka utaha bazubakira inzu abacitse ku icumu rya Jenoside.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana yashimiye ubuyobozi bwa Jali Holdings Company yabyawe na RFTC ndetse avuga ko isanzwe ari abafatanyabikorwa b'Akarere ka Rwamagana ku buryo bukomeye kuko hari n'ibindi bikorwa bafatanyamo n'aka karere harimo no kuba gare ya Rwamagana. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye ubuyobozi n'abakozi Jali Holdings Company kuba barateye ikirenge mu cya Perezida Kagame bagashyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda, bityo hakaba hatanzwe inka 10 zihaka zorojwe imiryango y'abacitse ku icumu rya Jenoside itishoboye. Meya Mbonyumuvunyi yanahumurije abacitse ku icumu ababwira ko leta itazahwema guharanira imibereho myiza yabo haba mu kububakira amazu ndetse no kuboroza inka binyuze muri gahunda ya Girinka.

Jali Holdings Company Ltd igizwe n’amakampani atatu, arimo ishinzwe ubwikorezi, ishinzwe kubaka amagare no kuyacunga (real-estate company) n’ikigo cy’imari iciriritse (microfinance). Nk’uko twabikomojeho hejuru, ikaba irimo gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana mu gikorwa cyo kubaka gare muri aka karere. Abayobozi ku mpande zombie bakaba baboneyeho n’umwanya wo gusura iyi gare bareba aho imirimo yo kuyubaka igeze.

Share Button