Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/06/2018, Haremewe umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside witwa Mukamuganga Liberata w’imyaka 62 utuye mu mudugudu w’ubwiza, Akagari k’Akabare ho mu murenge wa Muhazi. Uyu Mukamuganga Liberata akaba yorojwe inka ya Kijyambere, yubakirwa igikoni, ubwiherero, ubwogero n’akarima k’igikoni ndetse anahabwa ibiribwa na bimwe mu bikoresho by’isuku birimo n’amasabune. Iki gikorwa kikaba cyakozwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’abakozi b’umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa (AEE)- Ishami rya Rwamagana.

Habyarimana Pascal uyohora umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) mu ntara y’iburasirazuba, yashimiye ubufatanye buri hagati y’Akarere ka Rwamagana n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE ndetse anashimira abakozi b’uyu muryango kuba baragize icyo bigomwa kugira ngo baremere uyu mukecuru Mukamuganga Liberata. Yavuze ko ibi bikorwa bahisemo kubikorera mu murenge wa Muhazi kuko ariho bafite ibiro byabo.

Visi Meya Mudaheranwa Regis nawe yashimiye aba bakozi b’uyu muryango kuko icyo bigomwe cyagize akamaro kandi ibi bituma abantu bamenya ubwenge bwo kwishakamo ibisubizo. Visi Meya Mudaheranwa  yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye bukomeye cyane mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse hagamijwe kwishakamo ibisubizo biganisha ku iterambere rirambye. Yavuze ko kandi uyu mukecuru azashakirwa n’uburyo bwo gufata amazi. Visi Meya Mudaheranwa Regis akaba yabwiye uyu mukecuru ko ibyo yahawe harimo n’inka yorojwe ari intangiriro igomba kumufasha kwikura mu bukene.

Umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) usanzwe unafatanya n’Akarere ka Rwamagana mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage cyane cyane Kwigisha ubumenyi ngiro n’imyuga, uburyo bwo kunoza isuku,  ndetse no kurwanya imirire mibi n’indwara ziyiturukaho.

Share Button