Guverineri Mufulukye Fred atora abadepite kuri site y'itora ya Lycee Islamique- Rwamagana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03/09/2018, Abaturage b’Akarere ka Rwamagana n’abayobozi bako bazindukiye mu gikorwa cy’amatora. Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Mufulukye Fred, nawe akaba yifatanyije nabo muri iki gikorwa.

 

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutora, Guverineri Mufulukye Fred yabibukije ko bakwiye kwishimira uburenganzira bahabwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda bakamenya ko guhitamo ababayobora ari uburenganzira bwabo ariko bikaba n’inshingano. Bityo abashishikariza kwitabira gutora kandi bakabikora hakiri kare kugira ngo bisubirire mu kazi. Guverineri Mufulukye Fred yanashimiye abaturage b’Akarere ka Rwamagana ndetse n’Intara y’Iburasirazuba muri rusange umwihariko bagaragaza mu gutegura site z’itora ndetse n’ibyumba by’itora.

 

Nkuko bitangazwa na Kayiranga Frank ushinzwe amatora mu ntara y’iburasirazuba, muri iyi ntara habarirwa ibyumba by’itora 4,102 biri ku masite y’itora 582. Amatora yatangiye I saa moya za mugitondo akaba yasojwe isaa cyenda z’umugoroba. Hakurikiraho ibarura ry’amajwi mu ruhame.

Share Button