Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31/07/2018 mu karere ka Rwamagana habereye Iserukiramuco ny’Afurika ry’imbyino(FESPAD) ku nshuro yaryo ya 10 ryizihirizwa mu Rwanda. Ibirori by’iri serukiramuco byabanjirijwe n’umutambagiro wakorewe mu mujyi wa Rwamagana. Ukaba waranzwe n’imbyino z’itorero Garukurebe n’andi matorero yaturutse mu bihugu bya Burkina Faso, Ethiopia na Repuburika iharanira demokarisi ya Congo(RDC) aho banyuze uva ku biro by’akarere bagana ku isoko basoreza ku kibuga cya Polisi ari naho hakomereje ibirori nyirizina.

 

Mu ijambo ry’ikaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko mu karere ka Rwamagana abaturage bakangurirwa ibikorwa ndangamuco kandi babyitabira kuko umuco ariwo nkingi yo kwigira.

 

Minisitiri w’umuco, ubugeni n’ubukerarugendo  wo mu gihugu cya Burkina Faso ni Abdul Karim Sango yasabye abanyarwanda gukomera ku muco wabo cyane kuko ari wo watumye bagera ku iterambere ritangarirwa na buri wese.

 

Minisitiri w’umuco n’ubugeni wo muri Repuburika iharanira demokarisi ya Congo (RDC) ni  Madiba Tumba Afride  yashimye uburyo iri serukira muco nyafurika ry’imbyino ryateguwe kandi ko bakuramo n’inyigisho zibafasha kuba umwe nk’Abanyafurika.

 

Iserukiramuco nyafurika ry’imbyino ni inzira nziza yo gutekereza ku bumwe no gufashanya ku banyafurika ubwabo nkuko byemezwa na ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda Lulit Zewde.

 

Guverineri Mufulukye Fred Uyobora intara y’iburasirazuba yashimiye uburyo iki gikorwa cyateguwe n’uburyo cyitabiriwe ndetse ashimira n’inzego zose zagize uruhare mu gutegura iri serukiramuco.

 

Minisitiri w’ikoranabuhanga Rurangirwa Jean de Dieu wari umushyitsi mukuru, yagarutse ku ruhare rw’umuco mu iterambere ry’igihugu ndetse anasaba abari aho kuwusigasira kuko ariwo ubumbatiye indangagaciro z’Abanyarwanda. Yakomeje ashimangira ko umuco Nyarwanda wagize uruhare mu kurema u Rwanda uyu munsi twishimira.

Share Button