Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/07/2018, Ku gigo nderabuzima cya Nyakariro giherereye mu murenge wa Nyakariro, habereye ibirori byo gutaha ku mugaragaro inzu y’ababyeyi (Maternity ward) yubatswe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’icyaro (ARDR: Association Rwandaise Pour lr Developement Rural).

 

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyakariro, Bwana Uzabakiriho Manasseh yavuze ko mbere y’uko iyi nzu y’ababyeyi yuzura aho ababyeyi babyariraga hari hatoya ku buryo ababyeyi babiri batari kuhabyarira icyuarimwe, dore n’ibitanda bibiri bitari kujyamo. Yashimiye inzego zitandukanye zagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi nzu y’ababyeyi harimo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB) ndetse n’umuryango nyarwanda ugamije iterambere ry’icyaro (ARDR).

 

Dr. Usta Kaitesi ni Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) akaba ari nacyo cyateye inkunga umuryango nyarwanda ugamije iterambere ry’icyaro (ARDR) ingana na miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda ari nayo yakoreshejwe mu kubaka iyi nzu y’ababyeyi. Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori, Dr. Usta Kaitesi yabibukije ko iterambere ryose u Rwanda rukomeje kugeraho rituruka ku miyoborere myiza ishyira imbere inyungu z’umuturage. Yashimiye kandi ubuyobozi bw’ umuryango nyarwanda ugamije iterambere ry’icyaro (ARDR) n’abaturage bo mu murenge wa Nyakariro ku ruhare bagize mu iyubakwa ry’iyi nzu yababyeyi. Mu gusoza,  Dr. Usta Kaitesi yasabye abaturage kubungabunga iyi nzu y’ababyeyi bubakiwe ndetse n’ikigo nderabuzima muri rusange, gukomeza kugira isuku aho bari hose no kwihutira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

 

Ikigo nderabuzima cya Nyakariro cyubatsweho inzu y’ababyeyi yatashywe none, gitanga serivise z’ubuvuzi n’ubujyanama mu by’ubuzima ku baturage 23,140 batuye mu midugudu 38 igize umurenge wa Nyakariro. Kugeza ubu, Iki kigo nderabuzima gifite abakozi 24 barimo 11 bavura n’abandi 13 bakora imirimo yo kunganira imikorere y’ikigo. Kuri iki kigo nderabuzima hatangirwa serivise zose zitangirwa ku kigo nderabuzima harimo no gukurikirana abagaragaweho ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Share Button