Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/07/2018, mu mirenge ya Gishari na Muhazi hakomeje igikorwa kigamije kwita ku buzima bw’umuturage, aho ubuyobozi bw’Akarere buri kumwe n’abagize ihuriro rya za kaminuza bashyikirije abaturage  ku mugaragaro ubwiherero 19 bwubakiwe abatishoboye harimo 7 bwubatswe mu murenge wa Muhazi ndetse na 12 bwubatswe mu murenge wa Gishali, hatangwa ibiro 400 by’ifu y’igikoma ku babyeyi bonsa (Nutri Maman). Muri iki gikorwa, abaturage bakaba bashishikarijwe kugira isuku bagira ubwiherero bwuzuje ibisabwa ndetse bakanarinda abana imirire mibi babagaburira indyo yuzuye kandi bakitabira igikoni cy’umudugudu bakakibyaza umusaruro.

 

Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, Madamu Umutoni Jeanne yashimiye abagize ihuriro rya za kaminuza zikorera mu karere ka Rwamagana kuba bariyemeje kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi ndetse no gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye ubuzima bw’umuturage. Visi Meya Umutoni Jeanne akaba yashimiye iri tsinda ku bikorwa bitandukanye rikomeje gukora birimo n’icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umuturage, aho bapimye abaturage indwara zinyuranye bakabavura ndetse bakanabagira inama zo kuzirinda, bashishikariza abaturage kurwanya imirire mibi bagaburira abana indyo yuzuye, bubaka ubwiherero mu rwego rwo gukangurira abaturage kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa.  Visi Meya Umutoni Jeanne akaba yavuze ko uyu ari umwihariko w’iri huriro kuko niba hari n’aho kaminuza zikora ibikorwa bikorwa nk’ibi haba ari hacye.

 

Ihuriro rya Za kaminuza zikorera mu karere ka Rwamagana rigizwe n’abanyamuryango bahoroho aribo: Kaminuza y’u Rwanda- ihami ry’ubuvuzi riri I Rwamagana, kaminuza yigenga y’abarayiki b’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi (UNILAK-Rwamagana), Ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya Gishari. Harimo kandi abanyamuryango bandi barimo Akarere ka Rwamagana, intara y’iburasirazuba n’inzego z’umutekano.

Share Button