Meya Mbonyumuvunyi Radjab asinyana imihigo n'abashinzwe uburezi mu mirenge

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/09/2018, mu cyumba cy’inama cy’intara y’iburasirazuba habereye igikorwa cyo gusinyana imihigo hagati y’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab n’abakozi b’Akarere bashinzwe uburezi mu mirenge. Nyuma yo gusinyana n’umuyobozi w’Akarere; abashinzwe uburezi mu mirenge nabo basinyanye imihigo n’abayobozi b’ibigo by’amashuli. Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi muri rusange.

 

Mu ijambo yagejeje kuri aba bayobozi b’ibigo by’amashuli ndetse n’abashinzwe uburezi mu mirenge, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yababwiye ko gusinya imihigo ari ikintu gikomeye kandi ko buri wese agomba kubikora yabanje kubitekerezaho, bityo akabikora azi neza uburemere bwabyo. Yabibukije ko imihigo ari igipimo umukozi apimirwaho kuko n’ubusanzwe itegeko rigenga isuzumabushobozi ku bakozi ba leta ribisobanura neza. Yabasabye guha agaciro cyane imihigo bahize, bakayihorana ku mutima wabo ndetse bakanayitunga aho bari hose. Umuyobozi w’Akarere yasobanuriye aba bayobozi b’ibigo by’amashuli ko iyi mihigo ikora ku buzima bwose bw’umunyeshuli, iterambere n’isuku mu kigo cy’ishuli ndetse n’imicungire y’umutungo w’ikigo n’iy’abakozi bacyo. Meya Mbonyumuvunyi yasoje asaba abayobozi b’ibigo by’amashuli kurushaho kunoza imikorere y’akazi kabo ka buri munsi ndetse no kwita ku micungire y’ibigo bayoboye kuko bazajya basurwa mu buryo butunguranye kugira ngo hasuzumwe uburyo ibigo byabo bicunzwe.

 

Mu karere ka Rwamagana habarurirwa ibigo by’amashuli yisumbuye 52, iby’amashuli abanza 74, ibigo byigisha amasomo y’ubumenyi ngiro 13 ndetse n’ibigo by’amashuli y’incuke 120.

Share Button