Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/09/2018 mu murenge wa Fumbwe habereye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Guhitamo gukorera ubu bukangurambaga muri uyu murenge, bikaba byaratewe n’uko ariwo ufite ubwitabire bukiri hasi mu gutanga Mituweli.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yashishikarije aba baturage kwitabira gutanga uyu musanzu wa Mituweli kuko kwivuza utayifite bihenze cyane, Bityo akaba yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho na Perezida Kagame, kugira ngo bajye bivuza bitabagoye. Meya Mbonyumuvunyi yibukije abaturage ko ibyo bakora byose babigeraho ari uko bafite ubuzima buzima. Ashingiye ko abaturage bo mu murenge wa Fumbwe Atari abakene ku buryo babura umusanzu wa Mituweli, Meya Mbonyumuvunyi yabasabye kwihutira gutanga uyu musanzu kuko bibongerera icyizere cyo kubaho.

Raporo iheruka y’Akarere ka Rwamagana igaragaza ko Umurenge wa Karenge niwo uri ku isonga n’ijanisha rya 77.7% naho umurenge wa Fumbwe ugaheruka n’ijanisha rya 50.8%. Akarere kose kakaba kari ku ijanisha rya 63.4%. Abaturage bagomba kwishyura Mituweli banga na 311,798; Abamaze kwiyishyurira ni 176,005  ; abishyuriwe na lrta ni 21,798; bose hamwe bakaba ari 197,803. Intego ikaba ari uko buri muturage udafite ubundi bwishingizi, agira Mituweli yivurizaho.

Share Button