Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/09/2018, Mu cyumba cy’inama cya Hotel DEREVA habereye inama yahuje ubuyobozi bw’umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo “RWAMREC” n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana. Iyi nama ikaba yari igamije kugaragaza ibyavuye mu bushakshatsi bwakozwe na RWAMREC.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye RWAMREC uburyo ufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu kubaka umuryango mwiza. Yabashimiye ko urugendo rurerure bagenze rwo gushaka guhindura imyitwarire n’imyumvire y’abaturage rwagenze neza kandi umusaruro wigaragaza. Aha akaba yabashimiye ko bafasha ubuyobozi kubaka umuntu nyirizina kandi ibyo bigishije ari ibintu bizahoraho. Meya Mbonyumuvunyi yasabye RWAMREC kujya bakomeza gufatanya n’Akarere gusigasira ibyagezweho bigamije kubungabunga umuryango nyarwanda kuko babifitiye ubunararibonye. 

Museruka David, umunyamabanga uhoraho wa RWAMREC yavuze ko Ubushakashatsi nk’ubu bwakorewe no mu turere twa Karongi, Musanze na Nyaruguru kandi ibyavuyemo ni byiza bityo bakaba baje kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ku byerekeranye n’aho bakomereza ibikorwa by’umushinga wabo. 

 

Ubu bushakashatsi bwaje bukurikira umushinga witwaga “Men care Bandebereho” wari waratangiye mu mwaka wa 2013 ugasozwa muri 2015, mu rwego rwo kureba niba ibyiza umushinga wagejeje ku banyarwanda bigikomeje kandi biramba. Muri uyu mushinga abagore bakaba barashishikarizwaga kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira babifashijwemo n’abagabo.

Share Button