Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11/09/2018, Guverineri w'intara y'iburasirazuba, Mufulukye Fred ari kumwe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana ndetse n'abahagarariye inzego z'umutekano mu ntara no mu karere, bifatanyije mu nteko rusange n'abaturage bo mu kagali ka Nyamatete ho mu murenge wa Karenge, mu rwego rwo kubaganiriza kuri gahunda za leta no kubakemurira ibibazo.

Mu ijambo ry'ikaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko umurenge wa Karenge ari umurenge ufite abaturage bakunda umurimo cyane cyane ubuhinzi bwa Kawa, urutoki n'imbuto ziribwa. Umusaruro uva muri uyu murenge ukaba woherezwa mu mujyi wa Kigali no mu zindi ntara, dore ko hatunganyijwe n'imihanda myiza ifasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko.

Guverineri Mufulukye Fred yashimiye abaturage ba Karenge kuba ari abaturage beza, bakunda umurimo, bubahiriza gahunda za leta ndetse n'uburyo bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'abadepite. Guverineri Mufulukye yasabye abaturage gukomeza kunoza isuku mu byo bakora byose n'aho bari hose, bakagira ubwiherero bwujuje ibisabwa, bagashyira abana bose mu ishuli, bakarinda abana imirire mibi n'indwara ziyikomokaho, bakifashisha umugoroba w'ababyeyi n'inteko z'abaturage mu rwego rwo kwicyemurira ibibazo  hanyuma ibibananiye bakitabaza ubuyobozi bukabafasha,

banakagira uruhare mu kwicungira umutekano birinda amakimbirane yo mu ngo no mu miryango, bakarwanya ibiyobyabwenge ndetse bakima amatwi uwo ariwe wese wabazanira ibihuha ahubwo bakarushaho gukora cyane bakiteza imbere .

Guverineri Mufulukye yanahaye abaturage umwanya bityo bamugezaho ibyifuzo biganisha ku iterambere ndetse n'ibibazo bari bafite, bityo abikemura afatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere, umurenge n'Akagali ndetse n'abahagarariye inzego z'umutekano.

Share Button