|
IMBANGUKIRAGUTABARA Z'AKARERE KA RWAMAGANA Mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka w’I 2009 mu Turere twose tw’URWANDA by’umwihariko mu karere ka Rwamagana habaye ingando yahuje abafatanya bikorwa mu buvuzi kuva taliki ya 12-07 kugeza taliki ya 1-08 -2009 ; Mu karere ka Rwamagana abo bajyanama banganaga na 1.566 ; bashyizwe ku ma site atatu ni ukuvuga mu mirenge itatu y’Akarere ka Rwamagana 1.Umurenge wa Muhazi byabereye mu ishuri ryisumbuye ry’I Kabare ASPEJ rikaba ryari rigizwe n’abantu bangana na 443. 2.Umurenge wa Nzige ingando y’itorero yabereye mu ishuri ryisumbuye rya T .T .C. Bicumbi bakaba baranganaga na 502 . 3 . Umurenge wa Musha ingando yabereye mu ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Kizito bo bakaba baranganaga na 621. Muri rusange intego yiyo ngando yari ; 1.Kwerekana ishusho ry’ibyagezweho mu myaka cumi n’itanu nyuma yo kwibohora bijyanye n’ikiganiro gitangwa,ibibazo by’ibyingutu bisigaye n’ibisabwa intore kugirango bicyemuke. 2.Kumvikana kundangagaciro,kirazira n’uburyo intore ,zizabyimakaza iwabo kugirango bazabe koko umusemburo w’impinduka nziza mu myumvire imikorere imyifatire hagamijwe iterambere n’imibereho myiza mu gihugu. 3.Kugira imihigo yo guhindura imikorere n’imitangire ya service ku babagana ku buryo bugaragara no gena ingengabihe yo kuzajya bahora bisuzuma,kugororera indongozi no kugaya ibigwari mu mihigo y’intore. Muri iyo ngando abafatanya bikorwa mu buvuzi bahawe ibiganiro biganisha muri uwo murongo ku buryo ikiganiro cyagombaga kugereranya ibintu uko byari bimeze muri 80,90;94 na 2008. Iyo ngando yashojwe ku ya 3/08/2009 ku rwego rw’igihugu isozwa n’umukuru w’I Gihugu NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA KAGAME PAUL. Mu gusoza I Ntara zose zahigiye kuzashyira mu bikorwa inyigisho bahawe mu ngando,bavuze ko bazaharanira kuba intore nyakuri bashikarira kandi bashishikariza n’abandi kwivana mu bukene ,kwimakaza indangagaciro zizajya zibaranga, no kuzatanga service nziza kubabagana by’umwihariko abarwayi bakira buri munsi. Mur rusange imihigo bihaye yari uko ikigo nderabuzima kiba ishingiro ry’impinduka nziza mu midugudu. |