#Kwibohora26: Mu karere ka Rwamagana hatashywe ibikorwa bitandukanye byagezweho mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 26 u Rwanda rubohowe

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03/07/2020, Mu rwego rwo kwizihiza Isabukuru ya 26 yo kwibohora, Mu karere ka Rwamagana hatashywe ibikorwa bitandukanye byagezweho hagamijwe guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza by'abaturage. Muri ibi bikorwa byatashywe ku mugaragaro harimo: Imihanda ya kaburimbo yubatswe mu mujyi wa Rwamagana( Kigabiro &Muhazi) ifite uburebure bwa Km 3.8; Icyumba gikonjesha imboga n'umuyoboro w'amazi meza wa Mugomero ( Gahengeri), ndetse n’ivuriro ryubatswe n'umuturage wo mu murenge wa Muyumbu (Muyumbu Medical clinic).

Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana yavuze ko Mu karere ka Rwamagana haratahwa ibikorwa byinshi kuko nta kagari cyangwa umudugudu badafite igikorwa bataha cyagezweho, kuko ubuyobozi n'abaturage ba Rwamagana bamenye ko kwibohora ari ibikorwa. Yagarutse ku bikorwa bitandukanye byatashywe ku rwego rw'Akarere, ndetse asaba abaturage kubungabunga ibi bikorwaremezo kuko kutabifata neza ari duhombya leta.

Mu butumwa yagejeje ku banyarwamagana, Dr Nyirahabimana Jeanne-Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba- yashimiye ingabo z’inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, zitanze zikabohora u Rwanda ndetse zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi na nyuma yaho zigakoresha imbaraga nyinshi n’ubwenge mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda n’igihugu, dore ko Jenoside yari yagishenye. Dr Nyirahabimana Jeanne Yongeyeho ko Umujyi ukomezwa n'ibikorwaremezo, bityo ko iyi mihanda yatashywe ari ikimenyetso cy'imbaraga zikomeye zo gushaka guteza imbere umujyi wa Rwamagana. Yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana kuba bwarubatse umuyoboro w'amazi meza wa Mugomero, kuko amazi ari ikintu cy'ibanze mu mibereho ya muntu, anashimira kuba harubatswe icyumba gikonjesha imboga cyubatswe mu kagari ka Rweri ho mu murenge wa Gahengeri, kuko gifasha mu kurinda umusaruro w'imboga kwangirika. Dr Nyirahabimana Jeanne Yanashimiye Bwana Bugabo Abdoul Karim Musisi wubatse ivuriro rya Muyumbu Medical clinic ku kuba yegereje abaturage serivise z'ubuzima ndetse asaba abaganga bakoramo kujya batanga serivise nziza. Asoza, akaba yakanguriye abaturage kuzakurikirira ku radiyo na television Rwanda ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro 26 bizabera mu karere ka Nyagatare.

Ibikorwa bitandukanye byatashywe mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana, ni ibigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ubukungu bw’Akarere muri rusange.