#Kwibohora26: Abaturage bo mu mujyi wa Rwamagana barishimira ko bubakiwe imihanda ya kaburimbo

Abaturage batuye mu mirenge ibiri ibarizwamo umujyi wa Rwamagana ariyo umurenge wa Kigabiro n’umurenge wa Muhazi, barishimira imihanda ya Kaburimbo ifite uburebure bwa kilometer 3.8 yubatswe mu duce dutandukanye tw’uyu mujyi. Iyi mihanda ikaba yaruzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 2,584,275,384.

Hashakimana Diogene uturiye uyu muhanda avuga ko uyu muhanda wabakuye mu bwigunge, wongerera agaciro ubutaka bwabo kandi nabo bakaba biteguye kuwuheraho bakiteza imbere. Hashakimana Diogene akomeza agira ati: “Twavaga mu ngo zacu tujya ku muhanda wa kaburimbo mukuru uva Kigali- Kayonza, twawugeramo, umuntu wese ubonye icyondo dufite akamenya aho duturutse kuko iyi mihanda yacu yagiraga icyondo cyinshi mu mvura ariko no mu mpeshyi ikagira ivumbi ryinshi. Ubu rero, mudukijije ivumbi n’ibyondo icyarimwe. Nk’abaturage, tubijeje ko tugiye kuwubyaza umusaruro bityo natwe tuawubakaho amazu y’ubucuruzi, ndetse tukanakoreraho n’ibindi bikorwa biduteza imbere.”

Ruzindana Protais, uyobora umudugudu wa Pulage nawo unyuramo imwe muri iyi mihanda, yashimiye ubuyobozi bwakarere bwumvise ubusabe bwabo kuko iyi mihanda bayisabye ubwo hategurwaga igenamigambi. Ruzindana Protais avuga ko iyi mihanda izagira icyo yongera ku ishoramari ryo mu mujyi wa Rwamagana agira ati: “Umwe muri iyi mihanda unyura hagati ya Hoteli Dereva na Centre d’Accueil saint Agnes. Abazaga kwiyakirira no kurara muri uyu mujyi wacu, babangamirwaga n’ivumbi cyangwa se icyondo ariko ubu icyo kibazo kiracyemutse ku buryo twiteze ko n’abaza mu mujyi wacu baziyongera bityo n’ishoramari rishingiye ku bucyerarugendo rigatera imbere.”

Dr Nyirahabimana Jeanne -Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba ari nawe wari umushyitsi mukuru mu birori byo gutaha ku mugaragaro iyi mihanda, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwubatse iyi mihanda ndetse yongeraho ko iyi mihanda igaragaza ubushake n’imbaraga bikomeye byo guteza imbere uyu mujyi wa Rwamagana. Aha akaba ariho yahereye asaba abaturage kuyibungabunga no kuyibyaza umusaruro agira ati: “Uyu munsi twatashye imihanda yo mu mujyi wa Rwamagana, ariko n'ahandi hirya no hino imihanda izabageraho. Ndasaba abaturage bo mu midugudu yagezwemo n'iyi mihanda ya Kaburimbo kuyibungabunga no kuyigirira isuku, tukayirimbisha dutera indabo ku buryo n'uhanyura abona isuku. Aho umuhanda wa kaburimbo wageze ubuzima burahinduka, ndabashishikariza gukora cyane mukiteza imbere, mukabyaza umusaruro ibikorwaremezo byabegerejwe.”

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere burangajwe imbere na Meya Mbonyumuvunyi Radjab, imirimo yo kubaka imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Rwamagana irakomeje, dore ko hari n’undi muhanda wa kaburimbo watangiye kubakwa. Uyu muhanda mushya, ukaba uzaturuka kuri gare ya Rwamagana ukagera mu gakiriro ka Rwamagana.