Hegitari 284 z’amashyamba yavuguruwe yeguriwe ba nyirayo

Kuri uyu wa kane tariki ya 23/07/2020, mu karere ka Rwamagana habereye umuhango wo kwegurira ba nyir’ubutaka amashyamba yabuvuguruweho ari ku buso bungana na hegitari 284. Uyu muhango ukaba wari witabiriwe n’umuyobozi na Bwana Mbonyumuvunyi Radjab -umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga amashyamba(RFA) ariwe Bwana Bakundukize Dismas, Abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu mushinga FMB uterwa inkunga na ENABEL/RWANDA.

Aya mashyamba yeguriwe beneyo, arimo hegitari 165 z’amashyamba yo mu kagari ka Nyamatete ho mu murenge wa Karenge, Hegitari 62 z’amashyamba yo mu kagari ka Kibare na Hegitari 57 z’amashyamba yo kuri site ya Kamurindi ho mu murenge wa Gahengeri. Aya mashyamba yose hamwe, akaba yaravuguruwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, hagamije kurushaho kongera umusaruro ukomoka ku mashyamba y’abantu ku giti cyabo. Abayobozi b’amakoperative  yeguriwe ubutaka, bakaba biyemeje ko bagiye kuyafata neza no kuyakurikirana ku buryo akomeza gukura neza kandi bakazubahiriza gahunda yo gusarura bumvikanyeho n’ubuyobozi.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye leta abafatanyabikorwa ba FMB na ENABEL/RWANDA bafatanyije na leta mu kuvugurura aya mashyamba ndetse ashimira n’ abahinzi b’amashyamba bahinduye imyumvire bakemera ko aya mashyamba yabo avugururwa. Meya Mbonyumuvunyi yasabye aba bahinzi b’amashyamba guharanira kubungabunga aya mashyamba, bakayarinda icyayangiza icyo aricyo cyose kandi bakazirinda kuyasarura imburagihe. Meya Mbonyumuvunyi Radjab akaba yijeje aba bahinzi b’amashyamba ubufatanye n’imikoranire, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga no kubyaza umusaruro aya mashyamba.

Muri uyu muhango, hakaba hanasinywe amasezerano ajyanye no kubungabunga aya mashyamba. Aya masezerano akaba yashyizweho umukono n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga amashyamba(RFA) n’abaperezida b’amakoperative.