Abatuye mu tugari twa Rweri na Mutamwa bagejejweho amazi meza, bashimira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame

Abaturage batuye mu tugari twa Rweri na Mutamwa twombi two mu murenge wa Gahengeri bishimiye gutaha ku mugaragaro umuyoboro w’amazi meza bubakiwe n’ubuyobozi bw’Akarere. Aba baturage bavuga ko amazi meza bayabonye bwa mbere kuri iyi leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko ku ngoma zabanje abategetsi bikubiraga ibikorwaremezo bityo ugasanga amazi meza ari mu ngo zabo gusa, naho abaturage bavoma ibishanga. Aha, abaturage bagashyira mu majwi uwitwaga Col Simba Aloys wari muri EX-FAR.

John Mwimuka umuyobozi w’umudugudu wa Kamulindi ho mu kagari ka Rweri ashimira Perezida Kagame uhora aharanira icyazamura imibereho myiza y’abaturage. Agaragaza ikibazo bari bafite n’uburyo cyacyemutsemo yagize ati: “Nta mazi twagiraga, abantu bagendaga ibirometero byinshi bashakisha amazi hirya no hino mu bishanga[…]. Aya mazi yatezaga uburwayi bwiganjemo inzoka zo mu nda n’impiswi. Ubu dufite amavomero rusange 6 mu kagari ka Rweri, ariko aya mazi agera no mu kagari ka Mutamwa duhana imbibi ku buryo twese turi mu bihe byiza. Turashimira leta y’ubumwe yatugejejeho amazi meza tutari twarigeze tugira mu mateka’

Dr Nyirahabimana Jeanne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwashyize imbaraga mu kugeza amazi meza ku baturage. Dr Nyirahabimana Jeanne yanashishikarije abaturage kuyagira mu ngo zabo agira ati: Ni iby’agaciro kanini kuba utu tugari twabonye amazi meza, kimwe n’ahandi hose mwatubwiye yagiye agera. Ubu icyo tubifuriza ni uko mwayakururira mu ngo zanyu, bityo amazi meza nk’ikintu cy’ibanze akagera mu rugo.”

Mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, mu karere ka Rwamagana hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo: gusana no kwagura umuyoboro w’amazi meza wa Fumbwe ufite uburebure bwa kilometer 30.5, gusana no kwagura umuyoboro w’amazi meza wa Mugomero- Byimana ufite uburebure bwa Kilometero 8.5, kubaka umuyoboro ukura amazi meza mu murenge wa Gishari, ukayageza mu mu mujyi wa Rwamagana no mu gice cyahariwe inganda ndetse no muri centre y’ubucuruzi ya Ntunga, ndetse hubakwa n’amavomero (boreholes) mu mirenge itandukanye.