Meya Mbonyumuvunyi yashyikirije Nkunduwimye Elia inzu yubakiwe n'ubuyobozi bw'Akarere

Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Nyakanga 2020, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana burangajwe imbere na Meya Mbonyumuvunyi Radjab bwashyikirije Nkunduwimye Elia inzu bwamwubakiye nk’umuturage utishoboye ndetse ufite n’ikibazo cy'uburwayi. Iyi nzu iherereye mu kagari ka Sibagire ho mu murenge wa Kigabiro, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni inzu ifite ibyumba 3 n'uruganiriro, ikagira igikoni, ubwogero n’ubwiherero; kandi ikaba yarashyizwemo n’umuriro w'amashanyarazi. Uyu muhango wari wanitabiriwe na Madamu Umutoni Jeanne -umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Nkunduwimye Elia washyikirijwe inzu yubakiwe, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kuba bumuhaye inzu yuzuye neza, ashimangira ko umutima nk’uyu abayobozi b’Akarere bawukomora kuri Perezida Kagame uharanira guha abanyarwanda ibyuzuye buri gihe.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko iki gikorwa gishingiye kuri gahunda ya Perezida Kagame igamije gushakira abatishoboye aho kuba. Akaba ari yo mpamvu n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwiyemeje gucyemura ikibazo cy’amacumbi ku batishoboye batagiraga aho kuba, ari no muri urwo rwego inzu ya Nkunduwimye Elia yubatswemo. Meya Mbonyumuvunyi akaba yanashimiye abaturage bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi nzu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, Asaba Nkunduwimye Elia kuzayifata neza no kuyiheraho agakomeza kwiteza imbere.