Umuganura wa 2020 uzizihirizwa mu muryango mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi

Mu mateka y'u Rwanda, Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro mu muryango w’Abanyarwanda. Wizihizwaga ku mwero w’amasaka maze Abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo yabahaye.

 

Leta y’u Rwanda igendeye ku byiza n’akamaro Umuganura wagize mu kubaka Igihugu, yawuhaye agaciro gakomeye, ishyiraho umunsi w’ikiruhuko (buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama) kugira ngo kuri uwo munsi, Abanyarwanda basabane, bungeubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka ukurikiyeho.

 

Uyu mwaka Umuganura uzizihizwa ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama2020. Insanganyamatsiko iragira iti: “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryokwigira”. Muri uyu mwaka kandi, kwizihiza Umuganura byahuriranye n’ibihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya koronavirusi.

 

 

Abaturage b’Akarere ka Rwamagana n’abanyarwanda muri rusange bazizihiza Umuganura bashimira Imana, banishimira umusaruro w’ibyagezweho mu by’ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, ubucukuzi, inganda, ibikorwa remezo, umuco, ubukerarugendo, n’ibindi; barushaho kwirinda icyorezo cya koronavirusi.

 

 

Buri muryango urakangurirwa kwizihiza umunsi w’Umuganura, ababyeyi bagasabana n’abana no gukurikirana ibiganiro binyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye na murandasi ku Muganura. Ibi biganiro bizashimangira ubudatsimburwa bw’Abanyarwanda mu bihe bikomeye nk’ibi bya Koronavirusi turimo n’ibindi bagiye banyuramo bakabitsinda.

 

Uhagarariye umuryango azafata akanya aganire n’abagize umuryango we bisuzume barebe ibyo bagezeho mu kwita ku muco n’indangagaciro zibaranga kandi barebere hamwe imihigo y’umuryango. Ni ngombwa kandi gushima abakoze neza mu muryango: abana, urubyiruko n’abakuze.

 

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, burakangurira abaturage kwizihiza Umuganura w’uyu mwaka, ari nako bakomeza kuba intangarugero mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi, bubahiriza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma.