Mu bitaro by’intara bya Rwamagana hatangiye uburyo bwo kwandikira kwa muganga abahavukiye n’abahapfiriye

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10/08/2020, mu bitaro by’intara bya Rwamagana hatangiye igikorwa cyo kwandikira kwa muganga abana bahavukiye ndetse n’abantu bahapfiriye. Iki gikorwa kikaba insanganyamatsiko igira iti: “ Ikoranabuhanga mu Irangamimerere: Inkingi ya Serivise Yihuse Kandi Inoze ”. Iki gikorwa kikaba cyahuriranye n’umunsi ngarukamwaka nyafurika w’irangamimerere usanzwe wizihizwa ku itariki ya 10 Kanama buri mwaka.

Muri ubu buryo, Abavuka kwa muganga bazajya bahita bandikwa ndetse n’abahapfira bandukurwe mu irangamimerere, hanatangirwe icyemezo cyabyo; mu gihe abavukiye cyangwa bapfiriye mu rugo bazajya bikorera ku biro by’akagari. Mbere iyandikwa ry’abaturage ryaberaga ku Murenge.

Iyi sisitemu y’irangamimerere rivuguruye ije ifite ubushobozi bwo guhuza irangamimerere (CRVS), iyandikwa ry’abaturage mu bubiko bw’ikoranabuhanga (National population registry), amakuru y’ubuzima, kugira ngo ibigo bitandukanye byifuza amakuru ku muntu biyabonere hamwe. Iyi Sisitemu nshya y’irangamimerere inazanye abanditsi bashya b’irangamimerere ari bo: abayobozi b’amavuriro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, bakazajya bandika amavutse no kwandukura abapfuye - bizoroshya iyi serivisi kandi bitume yegerezwa abaturage kurushaho.

Intego y’irangamimerere ni ukwegereza abaturage iyo serivisi ku bigo nderabuzima no ku rwego rw’akagari, bikazagabanya ingendo ndetse n’ibiguzi byahendaga abaturage bajya kwandikisha ku Murenge.

Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n’umuryango nk’uko ryavuguruwe tariki ya 02/08/2020 ryatanze uburenganziza bwo kwandika abavuka n’abapfiriye mu bigo nderabuzima, naho ibyabereye mu muryango bigakorerwa ku rwego rw’akagari.

U Rwanda rwiyemeje kongera iyandikwa ry’abana bavutse n’abapfuye ku kigero cya 95%, kuva mu mwaka wa 2017 kugera muri 2020.