Abanyarwamagana baba hanze y’Akarere ka Rwamagana no mu mahanga bashyikirije ubuyobozi bw'Akarere inkunga ya mituweli z’abantu 500 n’amabati 150 azifashishwa mu kubakira abatishoboye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 03/09/2020, Abanyarwamagana baba hanze y’Akarere ka Rwamagana no mu mahanga bashyikirije ubuyobozi inkunga bakusanyije igizwe na mituweli z’abantu batishoboye 500 n’amabati 150 azifashishwa mu kubakira abatishoboye. Byose hamwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na 2,450,0000.

Haji Kiwanuka Sudi, umwe mu barerewe i Rwamagana ari nawe wari uhagarariye iri tsinda, yavuze ko Iki gitekerezo bakivomye mu ijambo ry’umukuru w’igihugu ritwibutsa ko ari twe tuziyubakira igihugu kandi uhinga mu kwe adasigana. Yongeyeho ko iyi gahunda izaba ngarukamwaka, kuko ubu batangiye ari bake, mu gihe ari benshi baba hanze ya Rwamagana, no hanze y’igihugu kandi bose bafite umutima wo gutabara no gufasha. Haji Kiwanuka Sudi yavuze ko nk’abavuka I Rwamagana bashishikarijwe no kuhashora imari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumvunyi Radjab yashimiye aba banyarwamagana baba hanze ya Rwamagana no mu mahanga; avuga ko uru ari urugero rwiza n’abandi bakwigiraho kuko ibi byakozwe n’Abanyarwamagana bavuka mu murenge wa Kigabiro, kandi akarere ka Rwamagana kagira imirenge 14. Meya Mbonyumuvunyi yongeyeho ko umwaka ushize ubuyobozi bw’Akarere bwakiriye inkunga y’Abanyarwamagana bavuka mu murenge wa Gahengeri, uyu munsi bwakira inkunga y’abavuka mu murenge wa Kigabiro, bikaba rero ari urugero rwiza abavuka mu yindi mirenge bakwigiraho, bakishyira hamwe cyane cyane abagiye guhahira hirya no hino ko tuvuga ngo nibahahe  baronke, ariko bazirikana n’iwabo.

Ku bijyanye no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Akarere ka Rwamagana kageze kuri 81% mu mwaka wa 2020/2021. Umwaka w’imihigo wa 2019/2020 warangiye imiryango 467 itaragiraga aho kuba yubakiwe amazu yo kubamo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa nk’uko byari mu mihigo y’umwaka ushize. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hakazubakirwa uzajya aboneka ko inzu ye ishaje cyangwa se undi byagaragara ko adafite aho kuba kandi atishoboye