Abayobozi mu nzego zitandukanye basuye ndetse banaganira ku mishinga y’ibikorwaremezo Akarere gashyize imbere mu rwego rwo kuzamura umujyi wa Rwamagana

Kuri uyu wa kane tariki ya 27/08/2020, Abayobozi b’Akarere ka Rwamagana bari kumwe n’ab’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), ab’ikigo cy’Ububiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Enabel), abayobozi b’urugaga rw’abaikorera (PSF) ndetse n’ab’inzego z’umutekano zikorera muri aka karere, basuye ndetse banungurana ibitekerezo ku mishinga y’ibikorwaremezo by’ingenzi (key priorities) Akarere ka Rwamagana gashyize imbere mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’umujyi wa Rwamagana. Ibiganiro byabereye mu cyumba cy’inama cya Hoteli DEREVA hanyuma hakurikiraho urugendo rw’amaguru rwari rugamije gusura imishinga aho iherereye.

 

Dirk Deprez uhagarariye ENABEL mu Rwanda yavuze ko baje gufatanya na leta mu guteza imbere umujyi wa Rwamagana nk’uko babiganiriyeho n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’ibikorwaremezo(MININFRA) ndetse na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC),  nyuma y’uko byemejwe ko Umujyi wa Rwamagana ushyizwe mu mijyi igaragiye umujyi wa Kigali. Yongeyeho ko bishimiye kuba barimo gukorera mu karere ka Rwamagana kuko hari urwego kari kamaze kugeraho n’ubusanzwe, gafite igishushanyo mbonera cy’umujyi kandi kakaba kegereye n’umurwa mukuru w’igihugu.

 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye aba bafatanyabikorwa bose barimo: Guverinoma y’u Rwanda, ENABEL, LODA, PSF ndetse n’abaturage. Meya Mbonyumuvunyi yongeyeho ko uyu mushinga ugamije guteza imbere umujyi wa Rwamagana nk'umujyi ugaragiye umurwa w'igihugu, ku buryo ibyatumaga abaturage benshi bajya I Kigali bazajya babibonera mu mijyi ibegereye, bityo igihugu cyose kigatera imbere.

 

Mu mishanga yasuwe harimo: Umushinga wo kuvugurura isoko rikuru ryo mu mujyi wa Rwamagana (Rwamagana market), umushinga wo kubaka imihanda mishya ya kaburimbo mu mujyi wa Rwamagana, umushinga wo guteza imbere igice cyahariwe ubukorikori n’imyuga ari naho hubatse agakiriro Handcraft centre), ndetse n’umushinga wo guteza imbere icyanya cyahariwe imurikagurisha n’imurikabikorwa (District expo ground).