Hatangiye inama y’iminsi 3 yiga ku ruhare rw’abakobwa n’abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha byo gusambanya abana

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/09/2020, Mu cyumba cy’inama giherereye mu kigo cy’urubyiruko cya Rwamagana kizwi ku izina rya “YEGO Center” hatangiye kubera inama nyunguranabitekerezo yiga ku ruhare rw’abakobwa n’abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha byo gusambanya abana. Iki gikorwa kikaba cyarateguwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO), Akarere ka Rwamagana, Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Umuryango witwa “Umubyeyi Initiative” n’Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku iterambere ry’abagore (UN Women). Nyuma y’abafatanyabikorwa batandukanye, iyi nama yanitabiriwe n’abakobwa 60 bari munsi y’imyaka 18 batoranyaijwe mu mirenge ya Muhazi na Gishari, bakaba barimo abakobwa 10 bari mu bana bahagarariye abandi muri komite z’abana ku karere, naho 50 basigaye bakaba barimo abakobwa 26 bahohotewe bagaterwa inda n’abandi 24 batahuye n’ihohoterwa bityo batanabyaye. Mbere yo gutangiza iyi nama, Umugenzuzi Mukuru w’uburinganire muri GMO ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Madamu Rose Rwabuhihi, yabanje gusura icyumba ntangamakuru cy’Akarere ka Rwamagana maze asobanurirwa uburyo ubuyobozi bw’Akarere bufatanya n’izindi nzego mu gukurikirana abahohotera abana no gufasha abahohotewe.

 

Mu ijambo ry’ikaze Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko ikibazo cy’inda zitifuzwa ziterwa abana b’abakobwa ari urugamba rusaba kurwanywa dufatanyirije hamwe n’inzego zose, hagashakwa igisubizo kirambye cyatuma ibibangamiye abana b’igihugu uyu munsi tubishyiraho iherezo. Meya Mbonyumuvunyi yongeyeho ko uru rugamba rusaba ubushake bw’urubyiruko mbere na mbere n’ubw’abafatanyabikorwa muri rusange. Yasabye buri wese ko yakora ku buryo turenga no kurwana n’ingaruka z’ikibazo, ahubwo kigakumirwa mbere, tukamenya igitera izi ngaruka tukakirwanya, tugakumira icyaha kitaraba. Meya Mbonyumuvunyi yibukije abagize ibyago byo kubyara bakiri batoya ko bagifite amahirwe yo gusubira mu ishuri bakiga, kandi bakirinda kwiheba kuko ari ab’Agaciro.

 

Atangiza iyi nama, Umugenzuzi Mukuru w’uburinganire muri GMO, Madamu Rose Rwabuhihi nawe yibukije abakobwa babyaye bakiri bato ko bashobora guhindura amateka bagakora cyane kandi bakagera ku nzozi bari bafite mbere yo kubyara. Yabasabye kandi kwirinda ko ibyababayeho byakongera kubabaho kandi n’abo bitarageraho bakabikumira, bakabyirinda. Madamu Rose Rwabuhihi yibukije abakobwa ko ari ab’agaciro, bafite ibitekerezo bizima kandi bashobora gutera, bagateza imbere umuryango wabo n’igihugu; abasaba gusubira ku ndoto zabo no guharanira kuzigeraho.

 

Muri iyi nama hazatangwa ibiganiro bitandukanye bizibanda ku: Uruhare rw’umukobwa mu kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ubuzima bw’imyororokere, Uburenganzira n’inshingano by’umwana n’amategeko amurengera, inzira ikoreshwa ngo uwahohotewe afashwe na serivise ahabwa n’uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso, isanamitima n’ibindi.