Dr Ron Adam-Ambasaderi wa Isiraheri yasuye Akarere ka Rwamagana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22/09/2020, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yakiriye mu biro bye Dr Ron Adam- Ambasaderi wa Isiraheri mu Rwanda.

 

Ibiganiro bagiranye bikaba byibanze ahanini ku gushimangira no kurushaho guha imbara ubufatanye busanzwe buri hagati y'Akarere ka Rwamagana n'igihugu cya Isiraheri.  Bimwe mu byo impande zombi zizakomeza gufatanyamo harimo: Gukomeza guhanahana no gusangira ubumenyi mu bijyanye n'ubuhinzi, Ikoranabuhanga n'ubworozi bw'amafi. Mu bijyanye n'ubuzima ndetse n'ubuvuzi, Haganiriwe ku bitaro by'intara bya Rwamagana,  harebwa uburyo hagurwa ibikoresho bicyenerwa kenshi bishobora kuba bidahari.

 

Ibi biganiro byitabiriwe kandi na Madamu Umutoni Jeanne -umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rwamagana ndetse na- Bwana Kakooza Henry -umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rwamagana