Banki ya Kigali yashyikirije ubuyobozi bw’Akarere udupfukamunwa 30,000 two guha abatishoboye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18/09/2020, Meya Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Rwamagana bakiriye udupfukamunwa 30,000 twatanzwe na Banki ya Kigali. Utu dupfukamunwa twose tuzahabwa abaturage batishoboye bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri mu rwego rwo kubafasha kwirinda icyorezo cya koronavirusi (COVID-19). Iki gikorwa cyari cyanitabiriwe na Madamu Abatoni Betty uhuza ibikorwa by’urugaga rw’abakorera mu turere n’intara.

 

Nkubiri Gerard umuyobozi wa Banki ya Kigali- ishami rya Rwamagana yavuze  ko basanze mu gihe igihugu cyacu ndetse n’isi yose muri rusange duhanganye n’icyorezo cya koronavirusi, agapfukamunwa ni ikintu cy’ingenzi gicyenewe kuri buri wese. Iyi ikaba ariyo mpamvu batekereje ko hari abatishoboye batoroherwa no kukabona, bityo biyemeza kubagezaho udupfukamunwa ku buntu.

 

Madamu Abatoni Betty uhuza ibikorwa by’urugaga rw’abakorera mu turere n’intara yavuze ko iki gikorwa cyateguwe binyuze muri campaign yiswe “Mask for all” ikorwa ku bufatanye bw’urugaga rw’abikorera (PSF), Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM). Madamu Abatoni Betty akaba yavuze ko batekereje iyi campaign nyuma y’uko basanze hari abaturage batishoboye basanze bagorwa no kubona bimwe mu byangombwa nkenerwa, kandi nabo bakaba bagomba kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19). Yavuze ko iki ari icyumweru cya 3 iyi campaign ikorwa, ikaba imaze kwitabirwa n’abikorera barenga 100 kandi ko hari n’abandi bakomeje kuyigiramo uruhare.

 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Banki ya Kigali by’umwihariko ndetse n’abikorera muri rusange kuba barumvise ko kurwanya icyorezo cya koronavirusi bireba ibyiciro byose. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko mu karere ka Rwamagana basanzwe bashyira imbaraga mu kwirinda iki cyorezo bashyira mu bikorwa amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima harimo: gukaraba intoki kenshi gashoboka, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, … ariko ko utu dupfukamunwa tugiye gufasha abaturage batishoboye bajyaga batubona bibagoye, ku buryo amafaranga bari kuzatugura bayakoresha ibindi dore ko twinjiye no mu gihembwe cy’ihinga. Yavuze ko ku bufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye, ubuyobozi buzakomeza kwita ku batishoboye.