Min Prof Nshuti Manasseh yasuye Akarere ka Rwamagana aganira n’ubuyobozi bwako ndetse anareba aho bugeze bwubaka ibyumba bishya by’amashuri

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/09/2020, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (MINAFFET) ushinzwe umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba – Prof Nshuti Manasseh- akaba ari n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Rwamagana, yasuye Akarere ka Rwamagana agirana ibiganiro n’abayobozi bako barimo: Abagize biro y’inama njyanama y’Akarere, Abagize komite nyobozi y’Akarere n’abahagarariye inzego z’umutekano zikorera muri aka karere.

 

Mu ijambo ry’ikaze, Bwana Kabagamba Wilson- Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana yashimiye Min Prof Nshuti Manasseh kuba mu nshingano nyinshi afite yafashe iyi gahunda yo gusura Akarere ka Rwamagana, ashimangira kouruzinduko nkuru mu karere ari ikintu kinini kuko bituma abo mu karere bumva umurongo uturutse ku rwego rw'igihugu, bityo nabo bakawugenderaho nta gusobanya.

 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab, uyobora Akarere ka Rwamagana, yagaragarije Min Prof Nshuti Manasseh imishinga minini Akarere karimo gushyiramo imbaraga, iyo gafatanya n’abafatanyabikorwa ndetse anamugaragariza imishinga imwe n’imwe ifite ibibazo icyeneye ubuvugizi. Meya Mbonyumuvunyi akaba yanagaragaje aho ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bugeze bwubaka ibyumba by’amashuri bishya ndetse na zimwe mu mbogamizi zikigaragaramo.

 

Mu butumwa yagejeje kuri aba bayobozi bo mu karere ka Rwamagana, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (MINAFFET) ushinzwe umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba – Prof Nshuti Manasseh yabagejejeho ubutumwa bw’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame bubibutsa Kunoza Imitangire ya serivise no guha abaturage serivise yihuse,  kurwanya akarengane, ruswa, ikimenyane n'icyenewabo, Kudakorera inyungu bwite no kudakorera ku jisho, ndetse no kudakorera gushimwa. Min Prof Nshuti Manasseh yanasabye aba bayobozi gukomeza gukorana nk'ikipe imwe mu kurwanya COVID-19, kudatinya gushyiraho ibihano cyangwa se amande ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, Kongera imbaraga mu gukurikiranira hafi iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda COVID-19 mu masoko, no gukomeza gupima abantu. Ku bijyanye n’amashuri arimo kubakwa, Min Prof Nshuti Manasseh yasabye ubuyobozi bwa Rwamagana kubaka amashuri yujuje ubuziranenge, tukubaka amashuri tuzi neza ko turimo kwiyubakira, Kumenya ko amazi agera ku bigo by'Amashuri, aho atagera hagashyirwaho ibigega n'amatiyo ayahageza kugira ngo amashuri nafungurwa bazabone uko banoza isuku banirinda COVID-19. Ku bijyanye n'ikwirakwizwa ry'amazi meza n'amashanyarazi bigezwa ku baturage, Min Prof Nshuti Manasseh yasabye ubuyobozi bw'Akarere ko byihutishwa hadategerejwe ko tugera muri 2024, byaba byiza intego ikagerwa mbere. Min Prof Nshuti Manasseh yemereye ubuyobozi kuzakora ubuvugizi kugira ngo hakorwe imihanda yo mujyi wa Rwamagana nk'umujyi ugaragiye Umurwa mukuru Kigali, no kuzakora ubuvugizi kugira ngo amashuri y'ubumenyingiro n'imyuga (TVET) yongerwe mu karere ka Rwamagana.

 

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Prof Nshuti Manasseh yasuye ibyumba by’amashuri bishya birimo kubakwa, areba aho imirimo igeze.