Ba Mutima w’urugo basinyanye imihigo n’umuyobozi w’Akarere biyemeza kuzayesa 100%

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/09/2020, Abagore bahagarariye bagenzi babo mu nama y’igihugu y’abagore basinyanye imihigo n’umuyobozi w’Akarere. Iyi mihigo ikaba ishingiye ahanini ku guteza imbere imidugudu ntangarugero muri buri murenge ugize Akarere ka Rwamagana, hakorwa ibikorwa bigamije impinduka n’iterambere rirambye mu cyerecyezo cy’igihugu cyacu. Iyi mihigo ikaba yashyizweho umukono n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rwamagana ariwe Madamu Christine Musanabera, Meya Mbonyumuvunyi Radjab ndetse n’umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’iburasirazuba ariwe Madamu Ingabire Anne Marie nawe wari witabiriye uyu muhango.

 

Umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’iburasirazuba- Madamu Ingabire Anne Marie yashimiye ubuyobozi bwite bwa leta ku nzego zitandukanye ahereye ku mudugudu kugera ku karere, ashimingira ko butabafashije iyi mihigo itakweswa uko bikwiye. Madamu Ingabire Anne Marie yasabye kandi ubuyobozi bw’Akarere ko bwajya bukora isuzuma ry’iyi mihigo ya ba Mutima w’urugo mbere y’uko abo ku rwego rw’igihugu baza kuyisuzuma, kugira ngo bifashe ba Mutima w’urugo kurushaho kumenya aho bahagaze n’aho bageze bayesa. Madamu Ingabire Anne Marie yavuze kandi ko imihigo ba Mutima w’urugo bahize yose ishoboka, cyane cyane ko ibiyikubiyemo byose ari ibyo abagore bahora bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yashimiye abagore ko n’ubwo ingengo y’imari iba idahagije, ariko bitababuza kwesa imihigo yabo; abasaba ko nk’uko bakoze neza mu mwaka ushize wa 2019/2020, bazongera bakarushaho gukorana neza muri uyu mwaka wa 2020/2021 kuko ubu noneho bamaze kumenya imihigo icyo aricyo, imbogamizi bahura nazo mu kuyesa kandi bazi n’uburyo bazicyemura. Mu izina ry’abagore bose bo mu karere ka Rwamagana, Madamu Ingabire Anne Marie yijeje umuyobozi w’Akarere ko abagore biyemeje kuzesa iyi mihigo yose 100%.

 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye ubufatanye n’imikoranire myiza biri hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’inama y’igihugu y’abagore, avuga ko kuba umubare munini w’abaturage b’Akarere ka Rwamagana ari abagore kandi Akarere ka Rwamagana kakaba hari ibikorwa byinshi kagezeho bikozwe n’abaturage bako, bigaragaza imbaraga abagore bakoresha mu guteza imbere Akarere kabo. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye ba Mutima w’urugo uburyo bashyize mu bikorwa imihigo y’umwaka ushize wa 2019/2020, abasaba ko bikwiye kubaha imbaraga zo gukora cyane bakaguma kuri uwo muvuduko birinda kuba basubira inyuma. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yijeje ba Mutima w’urugo ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubashyigikira no kubaba hafi, kandi ko akurikije ubushobozi n’umuhati abaziho, iyi mihigo ypose bazayesa.

 

Mu bigomba kuranga umudugudu ntangarugero harimo: Kuba hari amatsinda akoresha ikoranabuhanga, ibigo by’imari, amabanki, SACCOs, MoMo (Digital literacy) mu kuzigama, kubitsa no kuguza; kuba Abagore n’abakobwa bawutuye baritabiriye kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro, kuba umuco w’isuku n’isukura byarimakajwe mu miryango, Kuba imiryango ikoresha uburyo bwo guteka/ gucana butangiza ibidukikije, kuba imirire mibi n’igwingira bitakirangwa mu miryango, ndetse no kuba imiryango iwutuye itakirangwamo amakimbirane n’ihohoterwa.