Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya “2021 A”, Abahinzi basabwa kwihutisha ihinga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Ukwakira 2020, Mu gishanga cyo ku matafari giherereye mu rugabano rw’imirenge ya Musha na Gahengeri, habereye igikorwa cyo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2021 “A”. Muri iki gikorwa hakaba hatewe imbuto y’ibigori ku buso bungana na hegitari zirenga 15. Mu bayobozi bari bitabiriye itangizwa ry’iki gihembwe harimo: Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana ariwe Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Rubirizi mu kigo cyigihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ariwe Bwana Sendege Norbert ndetse Dr Ngomiraronka Emmanuel uhuza ibikorwa by’umushinga CNFA (The cultivating new frontiers in Agriculture) uterwa inkunga na AGRA (Alliance for a green revolution in Africa).

 

Mu izina ry’abafatanyabikorwa, Dr Ngomiraronka Emmanuel yavuze ko mu myaka yashize muri iki gishanga habaga imihingire idahwitse kuko wasangaga agace kamwe karimo amateke, akandi ibijumba, intoryi, inyanya, ….mbese ibintu bivangavanze. Yashimiye ko uyu munsi hari koperative ya “Twiteze imbere Musha” ifite abanyamuryango 137 bishyize hamwe ngo babyaze umusaruro iki gishanga bagihingamo ibihingwa byatoranyijwe. Dr Ngomiraronka Emmanuel yavuze ko hakiri byinshi byo kunoza kuko ugisangamo ibindi bihingwa, bityo asaba ko ababifitemo babisarura bityo bagahingira ibigori rimwe n’abandi. Yabwiye abahinzi ko ubuyobozi bwabageneye ishwagara yo gushyira ahari ubutaka busharira; anashimira ubuyobozi bwubatse ubwanikiro kuri iki gishanga mu rwego rwo kubungabunga umusaruro, kandi yizeza abahinzi ko nk’abafatanyabikorwa bazakomeza kubashyigikira mu bijyanye n’amahugurwa, inyongeramusaruro n’ibindi.

 

Bwana Sendege Norbert- Umuyobozi wa Sitasiyo ya Rubirizi mu kigo cyigihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), yavuze ko abahinzi bafite ibicyenewe byose kugira ngo babone umusaruro uhagije kuko imbuto bayiboneye igihe, inyongeramusaruro zirabegerezwa, kandi n’igishanga gifite amazi azunganirwa n’imvura. Bwana Sendege Norbert yanasabye abahinzi kwihutisha ihinga kuko iteganyagihe rigaragaza ko imvura ishobora kuzacika kare, anabashishikariza ko mu gihe imvura yaba ibaye nkeya, bazakora ibishoboka byose bakifashisha amazi y’igishanga bakuhira ibi bigori bityo bakabona umusaruro bifuza byanga bikunze.

 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abaturage kwitabira guhinga kinyamwuga kuko imibereho y’Abanyarwanda benshi ishingiye ku buhinzi, yewe ko n’udahinga atungwa n’ibikomoka ku buhinzi. Aha niho Umuyobozi w’Akarere yahereye asaba abahinzi guhinga bya kijyambere, bagahinga ubuso bwabo buto bafite ariko bakabuhinga bakoresha inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure kuko aribyo bizatuma babona umusaruro mwinshi uhagije. Meya Mbonyumuvunyi yanabwiye abahinzi bahinga muri iki gishanga cyo ku matafari ko nta gisobanuro bafite cyo kuba babura umusaruro kuko leta yatanze ibicyenewe byose birimo imbuto nziza z’indobanure, amafumbire, n’abatekinisiye batanga inama z’ubuhinzi.  Yasabye abahinzi kwirinda kuvangavanga ibihingwa ahubwo bagahinga bahuje ubutaka, kandi ba agoronome b’Akarere n’imirenge bose bagakurikirana ko iyi gahunda yubahirizwa uko bikwiye