Hateranye inama isanzwe y’abagize inama njyanama y’Akarere

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10/10/2020, mu cyumba cy’inama cy’intara y’iburasirazuba habereye inama isanzwe y’abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana ikaba yari iyobowe na Bwana Kabagamba Wilson- Perezida w’inama njyanama y’Akarere. Nyuma y’abajyanama b’Akarere, iyi nama yari yanitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge uhagarariye abandi, ndetse n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari uhagarariye abandi. 

 

Ku murongo w’ibyigwa, abajyanama bunguranye ibitekerezo ndetse banafata imyanzuro ku ngingo z’ingenzi zikurikira: Gusoma, gusesengura no kwemeza inyandikomvugo y’inama y’abagize inama njyanama y’Akarere yateranye kuwa 30 Kamena 2020; Kurebera hamwe raporo ivunaguye y’abajyanama babili (Uhagarariye icyiciro cyihariye cy’abafite ubumuga n’uhagarariye abagore) hagaragazwa ibyagezweho n’imbogamizi ku bitaragezweho; Kurebera hamwe raporo z’igihembwe zirimo raporo ya Biro y’inama njyanama, raporo ya komisiyo zose, raporo ya komite ngenzuzi, na raporo y’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’Akarere.

 

Igika cya mbere cy’ingingo ya 42 y’itegeko nº 87/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y‘inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ari naryo rishyiraho urwego rw’inama njyanama, ivuga ko inama Njyanama iterana rimwe mu mezi atatu (3) mu nama isanzwe, ikabera ku biro by’urwego bireba cyangwa ahandi mu ifasi y’urwo rwego hemejwe n’Inama Njyanama bireba.