Hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku no kwirinda Ibiza, baturage basabwa kwimakaza isuku aho bari hose no kuzirika ibisenge by’amazu

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020, Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Munyaga, Akagari ka Kaduha, Umudugudu wa Kabare mu muganda wo kuzirika ibisenge by’amazu, gukurungira amazu no gusibura imiyoboro y’amazi, yabasabye kugira isuku aho bari hose no kwirinda Ibiza bikunze gusenya amazu, gutwara ibisenge rimwe na rimwe bikajyana n’ubuzima bw’abaturage. Uyu muganda wari wanitabiriwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere; ukaba wakozwe mu rwego rwo gutangiza ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kurushaho kugira isuku no kwirinda ibiza cyane cyane bazirika ibisenge by’amazu, kandi bakubaka inzu zifite umusingi ukomeye bakoresheje amabuye na sima kuko ari byo bituma amazi atinjira mu musingi ngo inzu ibe yasenyuka.

Mu butumwa bwatangiwe muri uyu muganda, SP Bacondo Issa -Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi mu gihe babonye ikintu cyose gishaka kubahungabanyiriza umutekano bakihutira gutanga amakuru bakumira icyaha kitari cyaba. SP Bacondo Issa yanashishikarije abaturage kwirinda ingaruka baterwa n’ibiza mbere y’uko bibageraho, bakarwanya ibyaha byo gusambanya abana, kandi bakirinda kujya bihanira igihe bakosherejwe ahubwo bakagana inzego zibishinzwe zikabaha ubutabera. Major Mugisha nawe yasabye abaturage gukora cyane bakiteza imbere kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasabye abaturage gukomereza aho bageze bityo bakarushaho kwimakaza isuku aho bari hose no mu byo bakora byose. Yabibukije ko leta yabagejejeho amazi meza, bityo ko nta muturage ukwiye kuba yambara imyenda itameshe, ngo abure gukaraba cyangwa se koza amenyo, kugirira isuku aho atuye n’inzu abamo ndetse n’aho akorera. Meya Mbonyumuvunyi yabwiye abaturage ko Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yahisemo gushyira imbere isuku, abasaba gukorera kuri iyo ntego bakamenya ko isuku igomba kugaragara haba ku mubiri, ku myambaro, aho tuba ku buryo ufite ubushobozi ashyiramo Sima naho uwaba atishoboye agakurungira. Ibi bikaba ari no mu rwego rwo kwirinda no kurwanya indwara ziterwa n’isuku nke. Ku kijyanye no kwirinda Ibiza n’ingaruka zabyo, Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kuzirika ibisenge by’amazu yabo kugira ngo bitazatwarwa n’umuyaga, kandi bagasibura n’imiyoboro y’amazi y’imvura kugira ngo atazabasengera cyangwa se akagira ibindi yangiza.

Ubukangurambaga bwo kuzirika ibisenge ni ubukangurambaga bwateguwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire(RHA) na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), bikaba biteganyijwe buzarangira mu karere ka Rwamagana haziritswe ibisenge by’amazu 994 y’imiryango itishoboye, bikajya bigendana no gukangurira abafite ubushobozi kwizirikira ibisenge by’amazu. Mu murenge wa Munyaga honyine hakaba hazazirikwa ibisenge by’amazu 261 y’abatishoboye, abandi nabo bagakangurirwa kwizirikira ibisenge by’amazu yabo.