Guverineri Mufulukye Fred yatangirije igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe mu murenge wa Nyakariro

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22/10/2020, Guverineri Mufulukye Fred ari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere, ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano; yatangirije igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe mu murenge wa Nyakariro. Ni igikorwa cyabereye mu mudugudu wa Kimicanga uherereye mu kagari ka Rwimbogo.

 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye abaturage bari bitabiriye iki gikorwa ko ibi byiciro bishya by’ubudehe byashyizweho hashingiwe ku bushishozi bwa leta, no ku bitekerezo by’abaturage. Hakaba harashyizweho ibyiciro by’ubudehe bishya bitanu bihabwa inyito A, B, C, D na E. ibi byiciro bikaba aribyo abaturage bagiye kujyamo hashingiwe ku ngano y’ibyo binjiza n’umutungo wabo.

 

Guverineri Mufulukye Fred yasabye abaturage kwibagirwa ibyiciro by'ubudehe byari bisanzwe bakamenya ko haje ibyiciro by’ubudehe bishya, bakabisobanukirwa neza kandi bagatanga amakuru y’ukuri. Ibi Guverineri Mufulukye akaba yabishingiye ko hari ibintu byinshi byahindutse mu byiciro by’ubudehe kuko bitazongera gushingirwaho mu gutanga inguzanyo ku banyeshuri bajya kwiga muri kaminuza. Ahubwo koi bi byiciro bishya by’ubudehe bizajya bishingirwaho mu gutegura igenamigambi ry’igihugu rinoze. Guverineri Mufulukye akaba yasabye abaturage kuzaba inyangamugayo bagatanga amakuru y’ukuri, kandi n’abafasha abaturage kwishyira mu byiciro bakirinda amanyanga na Ruswa. Guverineri Mufulukye yanibukije abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo birinda Ibiza kandi bakagira isuku aho bari hose.

 

Nyuma y’iki gikorwa, Guverineri Mufulukye yanasuye inyubako z’ibyumba bishya by’amashuri kuri site enye (4) arizo: G.S Karenge na G.S Nyamatete zo mu murenge wa karere; G.S Akanzu na EP Rugunga zo mu murenge wa Nzige. Muri iyo mirenge yose, Guverineri Mufulukye yashimye aho imirimo igeze ndetse anashimira abaturage uruhare bagize mu iyubakwa ry’ibi byumba by’amashuri cyane cyane binyuze mu miganda.