Mu itangizwa ry’igihembwe cy’itera ry’amashyamba, Hatewe ibiti by’inturusu kuri hegitari 7.5

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23/10/2020, Mu karere ka Rwamagana hatangijwe igihembwe cy’itera ry’amashyamba. Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa kikaba cyabereye mu tugari twa Kigarama n’ Akanzu two mu murenge wa Nzige, ahatewe ibiti by’inturusu ku butaka buhuje bufite ubuso bwa Hegitari 7,5. Iki gikorwa kikaba cyari cyitabiriwe n’abayobozi baturutse ku rwego rw’Akarere n’umurenge wa Nzige, abahagarariye inzego z’umutekano, abaturage n’abafatanyabikorwa. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: “Amashyamba ni umusingi w’imibereho y’abaturage n’iterambere rirambye.”

 

Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’iki gikorwa, Bwana Muberwa Jerome ushinzwe gukumira Ibiza no guhangana n’ingaruka zabyo mu karere ka Rwamagana akaba ari nawe wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere muri iki gikorwa, yashimiye abaturage bitabiriye itangizwa ry’iki gihembwe cy’itera ry’amashyamba ndetse n’uburyo bateye ibiti ku buso bugari bishoboka.  Bwana Muberwa  yibukije abaturage akamaro k’igiti mu buzima bwa muntu ku giti cye, ku muryango, ku gihugu no ku isi yose muri rusange; abasaba gutera byinshi kandi n’aho batuye bakahatera ibiti byiganjemo iby’imbuto ziribwa. Bwana Muberwa yanasabye abaturage kubungabunga ibiti biba byatewe, bakirinda kubyangiza no kubisarura imburagihe kandi babona ubyangiza bagatanga amakuru ku buyobozi. Mu gusoza, Bwana Muberwa yibukije abaturage ko COVID-19 ikitwugarije, bityo abasaba gukomeza kuyirinda bubahiriza amabwiriza n’inama baba bagejejweho n’ubuyobozi.

 

Muri rusange, uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021; Ku bufatanye bw’abaturage, ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rwamagana hazaterwa  ibiti by'amashyamba ku butaka bw'abaturage bufite ubuso bungana na hegitari 27 (27Ha),  ndetse haterwe n'ibiti bivangwa n'imyaka butaka bufite ubuso bungana na hegitari 449 (449Ha).