Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwashyikirijwe ishuri ryubatswe na ba nyir’uruganda rwa UTEXRWA

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/10/2020, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana burangajwe imbere na Meya Mbonyumuvunyi Radjab bwashyikirijwe ku mugaragaro ishuri ryubatswe n’umufatanyabikorwa w’umuhinde witwa Kishor Jobanputra akaba na nyir’uruganda rwa UTEXRWA ruzwiho gukora imyenda. Iri shuri ryubatswe mu mudugudu wa Ndago, Akagari ka Cyarukamba ho mu murenge wa Munyiginya, rikaba rifite ibyumba by’amashuri 10 byo kwigiramo, icyumba 1 cyahariwe ubushakashatsi (laboratory), icyumba 1 cyagenewe kwigishirizwamo ikoranabuhanga rya mudasobwa (computer lab), ibiro by’ubuyobozi bw’ishuri (offices), Ubwiherero bw’abahungu n’ubw’abakobwa ndetse n’igikoni. Rikaba ryaruzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda arenga 400,000,000. Muri iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abahagarariye inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa bakaba bari bahagarariwe n’umuyobozi w’uruganda rwa UTEXRWA ariwe Ritesh Pater.

 

Mu izina rya Kishor Jobanputra, Ritesh Pater yavuze ko bubatse iri shuri bazirikana uburyo umuryango wa Jobanputra wakiriwe neza mu Rwanda mu myaka 100 ishize kuko bageze I Rwamagana mu 1919, bigatuma na Kishor Jobanputra ariwe nyir’uganda rwa UTEXRWA ahavukira.  Ritesh Pater yongeyeho ko iri shuri ryatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga 400,000,000 rikaba ryitezweho gufasha abaturage barituriye kuko rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri brengaho gato 300.

 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko iri shuri rizakuraho ingendo abana bakoraga bajya kwiga ku mashuri ari kure yabo kandi ritume abana bose bakunda kwiga. Yanashimiye Kishor Jobanputra nyir’uruganda rwa UTEXRWA kuri iki gikorwa cyo gushakira abana aho bigira, amushimira ko yagendeye mu murongo washyizweho na Perezida Kagame w’uko abana bose bagomba guhabwa amahirwe yo kwiga. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko iki gikorwa kije kinunganira gahunda ya leta yo kongera umubare w’ibyumba by’amashuri, aho mu gihe cya vuba mu karere ka Rwamagana  hazatahwa ku mugaragaro ibyumba bishya by’amashuri bigera kuri 911 bikazatuma abana bose biga kandi bisanzuye kuko amashuri yabaye menshi kandi yabegerejwe. Aganira n’abanyamakuru, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko iri shuri rizigiramo abanyeshuri bo mu mashuri abanza, rikazaba ari ishuri rya leta 100%. Aha akaba ariho yahereye asaba abaturage ubufatanye mu kubungabunga iri shuri, kandi bakohereza n’abana bose mu ishuri kugira ngo hatagira uvutswa ayo mahirwe kandi amashuri ahari.

 

Si iri shuri gusa uyu Kishor Jobanputra (nyir’uruganda rwa UTEXRWA) yeguriye Akarere ka Rwamagana, kuko hari n’inzu iri mu mujyi wa Rwamagana yari iy’umuryango wabo nayo beguriye Akarere ngo ijye ikoreshwa mu bikorwa by’inyungu rusange.