Guverineri CG Emmanuel Gasana yasuye abaturage bo mu murenge wa Muyumbu, abagezaho ubutumwa bw’umukuru w’igihugu

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17/04/2021, Guverineri CG Emmanuel K. Gasana ari kumwe na Maj. Gen. Mubaraka Muganga uyobora ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba, Meya Mbonyumuvunyi Radjab, Abagize inama y’umutekano itaguye mu karere ka Rwamagana, n’uhagarariye urwego rw’ubushinjacyaha ku rukiko rwisumbuye rwa Ngoma;  basuye abaturage bo kagari ka Murehe ho mu murenge wa Muyumbu, Akarere ka Rwamagana. Muri ibi biganiro byakozwe hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19, Guverineri CG Emmanuel K. Gasana akaba yagejeje ku baturage bo muri uyu murenge wa Muyumbu ubutumwa bw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ariwe Perezida Paul Kagame. Ubu butumwa bukaba bwari bushingiye ku ngingo z’ingenzi enye arizo: Umutekano, imiyoborere myiza, iterambere ryihuse ndetse n’imibereho myiza.

 

Mu ijambo ry’ikaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko abaturage bo mu murenge bishimira ko ubuhinzi bwaho bwavuguruwe binyuze muri gahunda yo guhuza ubutaka no kongera umusaruro hakoreshejwe imbuto n’inyongeramusaruro bitangwa muri gahunda ya #Nkunganire , kandi ko banagejejweho ibikorwa remezo by’ingenzi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo: amavuriro abegereye, isoko bagurishirizaho umusaruro wabo, ubuyobozi bubegereye n’ibiro by’ubuyobozi bibegereye,… ku buryo ubuhinzi, ubucuruzi, ubworozi, …mbese iterambere ry’ubukungu rihagaze neza.  Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko aka gace ka Murehe na Nyarukombe hakunze kugaragara ikibazo cy’abajura biba mu mirima n’abamena amazu y’abaturage ariko ko ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano, aba bajura bakomeje guhashywa.  Yakomoje ku gikorwa giherutse gukorwa cyo gushakisha aba bajura(Umukwabu), hanyuma umwe muri bo witwa Twiringiyimana Jean de Dieu (Bahimbaga “Dagala”) bivugwa ko ari nawe wari ukuriye aka gatsiko k’abajura ashaka gutera icyuma umwe mu bashinzwe umutekano wari uje kumufata, undi nawe mu kwirwanaho birangira umujura ahasize ubuzima. Uyu yari yarafunzwe inshuro nyinshi akarekurwa ariko yataha ntahinduke ahubwo agakomeza kwishora muri ubu bujura. Meya Mbonyumuvunyi akaba yaboneyeho kugira inama urubyiruko arusaba kwirinda kwijandika muri ibi bikorwa bihungabanya umutekano kuko hari amahirwe menshi leta yabashyiriyeho abafasha kwiteza imbere. Aha, Meya Mbonyumuvunyi akaba yasabye urubyiruko kwibumbira hamwe mu makoperative hanyuma bakegera ubuyobozi bukabibafashamo.

 

Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yashimiye abaturage uburyo bakomeje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda #COVID-19, anabasaba gukomeza kwibuka twiyubaka tunakomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yabagejejeho ubutumwa buturutse kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda –Paul Kagame, bushingiye ku nkingi enye arizo: Umutekano, imiyoborere myiza, iterambere ryihuse ndetse n’imibereho myiza. Ku kijyanye n’umutekano, Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yabwiye abaturage ko umutekano bivuga kurinda, kurindwa no kwirinda. Ibi bikaba bivuze ko umuturage agomba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano akarinda mugenzi we, nawe igihugu kikamurinda ariko kandi nawe akanirinda. Ku kijyanye  n’imiyoborere myiza, Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yasabye abayobozi ku nzego zose gutanga serivise nziza ku babagana no gucyemura ibibazo by’abaturage; kandi buri wese akabazwa inshingano ze, nta karengane kabayeho. Ku nkingi y’iterambere ryihuse, Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yibukije abaturage ko Akarere ka Rwamagana n’umurenge wa Muyumbu by’umwihariko ari ikigega abatuye umujyi wa Kigali bahahiramo. Yabasabye kubyaza umusaruro aya mahirwe bagahinga ibiribwa bihagije byo kugemura ku isoko ryo mu mujyi wa Kigali. Ku nkingi ya kane y’imibereho myiza, Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yabwiye abaturage ko Umunyarwanda wese agomba kubaho neza, akagira imibereho myiza, umwana wese akiga, tukarwanya inda ziterwa abangavu, … Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yanagarutse ku kibazo cy’agatsiko k’abajura kazengereje abaturage babiba, yibutsa abaturage ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, kandi abaturage bose basabwa kubaha inzego zishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mateko harimo n’inzego z’umutekano.