#Kwibuka27 : Ubuyobozi n’abaturage bifatanyije mu kwibuka ibihumbi by’Abatutsi biciwe I Mwulire muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Kuri iki cyumweru tariki ya 18/04/2021, Ubuyobozi n’abaturage bifatanyije mu kwibuka ibihumbi by’Abatutsi biciwe I Mwulire muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Muri uyu muhango wo kwibuka wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, Hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 24 yabonetse harimo: imibiri 14 yabonetse mu murenge wa Mwulire, imibiri 4 yabonetse mu murenge wa Munyiginya, imibiri 4 yabonetse mu murenge wa Kigabiro ndetse n’indi mibiri 2 yabonetse mu murenge wa Rubona. Iyi mibiri 24 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Mwulire, ikaba ije isangamo indi 26,903 yari isanzwe iharuhukiye, yose hamwe ikaba ari 26,927. Uyu muhango wanitabiriwe kandi na Hon. Depite Uwineza Belline, Meya Mbonyumuvunyi Radjab, Bwana Kabagamba Wilson Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano.

 

Mu butumwa bwatanzwe, Madamu Musabyeyezu Dative –Perezidante wa IBUKA mu karere ka Rwamagana yashimiye buri wese ugira uruhare mu gutegura iyi gahunda yo kwibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yashimiye aho ubuyobozi bw’igihugu bugeze bukosora amakosa yakozwe mu mateka ya leta zabanje, anashimira ihumure inkotanyi zagejeje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.  Musabyeyezu Dative yongeyeho ko urugendo rukiri rurerure kuko hakigaragara ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’inkovu z’ibikomere bikiri bibisi byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yanashimiye kandi kuba muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya COVID-19 ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwarashyizeho umurongo ufasha Abanyarwanda kwibuka abacu bishwe muri Jenoside, aha akaba yanasabye abitabiriye uyu muhango gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda iki cyorezo. Musabyeyezu Dative yanasabye abagifite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’ibishwe muri Jenoside bakaba batarayatanga ko bayatanga kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro kuko biruhura n’imitima y’abarokotse. Musabyeyezu Dative yanakanguriye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gutinyuka bagasaba imbabazi kuko abarokotse Jenoside biteguye kubababarira. Musabyeyezu Dative yasabye abakuru kurinda abana bato ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bakajya bababwiza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asoza yizeza ko uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagenda bakomeza kwiyubaka, nabo batazahwema kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko nk’Abanyarwanda, kwibuka Abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata biduha imbaraga zo kurwanya ikibi n’icyizere cy’ejo hazaza h’igihugu cyacu. Yibukije ko turimo kwibuka mu bihe bigoranye aho isi n’igihugu cyacu by’umwihariko duhanganye n’icyorezo cya COVID-19, ariko ko ntawe uzavutswa amahirwe yo kwibuka. Gusa, hakazajya hakirwa abantu bacye. Meya Mbonyumuvunyi nawe yasabye abantu babonye ahajugunywe abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ko bayatanga kugira ngo iyo mibiri nayo ishyingurwe mu cyubahiro, kandi ko gutanga ayo makuru bitavuze ko ari wowe uba waramwishe. Aha, Meya Mbonyumuvunyi akaba yasabye n’ababishe kugira ubwo butwari bwo gusaba imbabazi no kugaragaza aho imibiri yajugunywe, kukoaribyo bizatuma nabo biyunga n’Imana, Umutima wabo ndetse n’abo bahemukiye. Ahereye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twibuke twiyubaka”,Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye abitabiriye uyu muhango ko kwibuka bikwiye kutwibutsa ahabi twavuye, bikanaduha imbaraga zo gukora birushijeho kugira ngo twuse ikivi abacu basize.