#Kwibuka27 :Ubuyobozi bw’Akarere, Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwa IBUKA bifatanyije n’Abaturage mu kwibuka Abatutsi biciwe mu Bitare bya Rutonde n’abiciwe mu rwunge rw’amashuli rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw’I Rwamagana

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16/04/2021, Meya Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rwamagana ariwe Madamu Musabyeyezu Dative, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana mu kwibuka ku nshuro ya 27 Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 biciwe mu Bitare bya Rutonde no mu nkengero zaho ndetse n’abiciwe mu kigo cy’urwunge rw’amashuli rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw’I Rwamagana (Ahitwaga muri “Economique” icyo gihe). Mu masaha ya mu gitondo, Uyu muhango wo kwibuka wahereye ku rwibutso rwa Jenoside rwo mu bitare bya Rutonde rushyinguyemo imibiri 785 y’inzirakarengane ziciwe kuri uyu musozi, naho ku gicamunsi, ukomereza ku rwibutso ruri imbere ya Kiliziya Gatulika y’I Rwamagana, ahashyinguye imibiri 876 y’Abatutsi biciwe mu rwunge rw’amashuli rwa Mutagatifu Aloyizi rw’I Rwamagana no mu nkengero zaho.

 

Abatutsi bari bahungiye ku Musozi wo mu Bitare bya Rutonde bahanganye n’interahamwe kuva ku wa 12/04/1994 kugeza kuwa 15/04/1994, kuko bari bahahuriye ari benshi baturutse ahatandukanye baza kuneshwa ku wa 16/04/1994, interahamwe zirabica harokoka mbarwa. Interahamwe zari ku isonga ni umupolisi witwaga Mugwaneza, Habiyakare, Ruhatana, Sibomana, Rusatsi, Ntihabose, Mudaheranwa, n’abandi. Mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw’I Rwamagana (muri “Economique”) naho hari hahungiye Abatutsi benshi biganjemo abari barokotse I Musha, I Gishari, ndetse n’abo mu mujyi wa Rwamagana. Abo bose interahamwe zifatanyije n’abasirikare zabagabyeho igitero kuwa 16/04/2021 zirabica. Furere Kabandana wayoboraga iki kigo yitabaje abajandarume ngo batabare abicwaga, ahubwo baza baje guhuhura n’abari bagifite akuka.

 

 

Mu butumwa bwatanzwe, Madamu Musabyeyezu Dative-Perezidante wa IBUKA mu karere ka Rwamagana yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu ku kuba bwaratanze umurongo kuri iyi gahunda yo kwibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, muri ibi bihe duhanganye n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi muri rusange n’igihugu cyacu by’umwihariko. Musabyeyezu Dative yavuze ko kwibuka abacu bishwe biruhura imitima, asaba ubuyobozi gukomeza gukangurira buri wese waba afite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa kuyatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.  Yasabye kandi ko abana bajya baganizwa bakabwirwa ukuri  kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo barindwe ingengabitekerezo ya Jenoside. Musabyeyezu Dative yanakanguriye abarokotse Jenoside gukomeza kwihangana bagatanga imbabazi ku babahemukiye kuko bikiza impande zombi, ariko kandi n’abahabwa imbabazi bakazakira neza. Yasoje ashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu ku kuba ibikorwa bukora bitanga icyizere ko nta Jenoside yakongera kubaho mu Rwanda.

 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye abifatanyije n’’abanyarwamagana mu kwibuka abacu bishwe muri Jenoside kuko bitanga imbaraga zo kwiyubaka no kumenya ko amateka yacu adasa n’ay’ahandi bityo natwe tugomba gukora mu buryo bwose kabone n’ubwo bwaba budasa n’ubw’abandi, ariko tugakumira ikibi. Yahumurije abaturage bose, abibutsa ko bafite igihugu kandi gifite ubuyobozi bwiza butakwihanganira ushaka kugirira nabi mugenzi we. Aha Meya Mbonyumuvunyi akaba yabwiye abaturage ko imbaraga zakoreshejwe mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zikubye inshuro nyinshi, bityo yizeza abaturage ko nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda, kandi ko n’iyo mu bindi bihugu bitandukanye humvikanye ubwicanyi ingabo z’u Rwanda zijya gutanga umusanzu mu kubuhagarika. Yibukije ko hakiri inshingano yo komora ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, asaba buri wese kubigira ibye no kuba hafi abarokotse Jenoside, tukabafata mu mugongo. Yasabye kandi abaturage ko uwaba fite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro yayatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, kandi bakanarwanya ingengabitekerezo ndetse bakanatanga amakuru aho igaragaye hose haba mu magambo cyangwa se mu bikorwa.