#Kwibuka27 : Ubuyobozi n’abaturage bifatanyije mu kwibuka Abatutsi biciwe ku cyahoze ari Komini Muhazi (Umurenge wa Gishari), hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri ine (4)

Uyu munsi tariki ya 15/04/2021, Ubuyobozi n'Abaturage b'Akarere ka Rwamagana bifatanyije n'Abanyarwanda bose mu kwibuka Abatutsi biciwe ku cyahoze ari Komini Muhazi (Ubu ni mu murenge wa Gishari/ Akarere ka Rwamagana). Muri uyu muhango hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri ine (4) irimo: umubiri umwe(1) wimuwe mu kagari ka Gati, imibiri ibiri (2) yabonetse mu kagari ka Kavumu n’undi mubiri umwe (1) wabonetse mu kagari ka Binunga. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yari Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana wari kumwe na Perezidante wa IBUKA mu karere ka Rwamagana ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano.

 

 

Ku matariki ya 12-14/04/1994 Abatutsi baturutse mu bice bitandukanye bagiye bahungira ku cyahoze ari Komini Muhazi kuko bari bahizeye uburinzi n'umutekano, Ariko siko byagenze kuko ku matariki ya 15-16/04/1994 bagabweho ibitero n'interahamwe zitangira kubica. Abatutsi bicwaga babonye bikomeye bagoswe n’interahamwe, umwe muribo wari warabaye mu gisikare cyo kwa Habyarimana witwaga Kanamugire yamennye inzu yo kuri komini akuramo imbunda, imwe ayiha Côme Ndayambaje, indi ayiha Gatete Anaclet barasa mu nterahamwe zikwira imishwaro. Ako kanya, Bamwe mu bari bari muri Komini babonye uko bavamo bagana ku kiyaga cya Muhazi bahasanga ajida Mutabaruka na Kananura wari umusilikare bararwana bagana mu kiyaga cya Muhazi ngo bafate amato ariko basanga amato bayacubije andi bayamennye. Mu gushaka gufata amato, Abatutsi bicwaga umugenda bashakaga kwambuka ngo basange inkotanyi zari zageze i Murambi. Amasasu yo muri za mbunda yaje kubashirana, ariko baza kubona ubwato buto cyane babasha kugira abo bambutsa kugera i Murambi kuko Inkotanyi zari zahageze. Interahamwe zarabakurikiye kuva kuri Komini kugera ku mwaro wa Kavumu ahari Abatutsi benshi bari bahahungiye bizeye kwambuka, bakajya hakurya y’uruzi rwa Muhazi banahasanga abari baturutse muri Komini Muhazi nabo bagana mu kiyaga babarohamo. Abenshi bicirwa aho abandi babashije kujya mu bwato Interahamwe zigenda zoga zinabatemera muri bwa bwato bari bahungiyemo. Aba bose ari abari bavuye kuri Komini Muhazi, no mu nkengero ni nabo biciwe aho ku mwaro wa Kavumu ka Gishali ku wa 16/04/1994.

 

 

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage yakomeje abarokotse Jenoside muri rusange, anabashimira kuba barirengagije ibikomere basigiwe na Jenoside ahubwo bagatanga imbabazi ku babiciye, ndetse bikaba bigeze ku rwego rw’uko imiryango igabirana. Yasabye abaturage bose ko uwaba azi ahakiri umubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside ukaba utarashyingurwa mu cyubahiro ko yatanga ayo makuru kandi ko gutanga amakuru nta kibazo bitera, ahubwo biruhura umutima. Yabasabye kandi kujya baganiriza abana bakababwiza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kubarinda ingengabitekerezo; kandi n’aho igaragaye bakihutira gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe.

 

 

Mu murenge wa Gishari hari inzibutso ebyiri (2) za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 zirimo urwubatswe imbere y’ibiro by’umurenge wa Gishari rushyinguyemo imibiri 1192 ndetse n’urwubatswe mu kagari ka Ruhunda rushyinguyemo imibiri 5081. Yose hamwe ikaba imibiri 6273.