#Kwibuka27 : Abayobozi n'abaturage bifatanyije mu Kwibuka abiciwe kuri SAYI muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14/04/2021, Abayobozi n'abaturage bo mu karere ka Rwamagana bifatanyije mu Kwibuka abiciwe kuri SAYI muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Aha hitwa kuri SAYI ni mu murenge wa Munyiginya, halaba ari ahantu hari ihuriro ry’insinga z’amashanyarazi agaburira Akarere ka Rwamagana.

 

Mu 1994, habaga uburinzi bukomeye bukorwa n’abajandarume. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangiye Abatutsi bari batuye I Munyiginya bahungiye kuri icyo kigega cy’amashanyarazi bahizeye umutekano kuko bari bazi ko abaharinda nabo babarindira umutekano. Mu matariki ya 10-12/04/1994 hari hamaze guhungira Abatutsi benshi barimo abana, abagore n’abagabo. Mu joro ryo ku wa 14/04/1994 Abatutsi bari bahahungiye bishwe n’interahamwe n’abajandarume bari bahari barabafasha.

 

Muri uyu muhango, abawitabiriye bunamiye ndetse banashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rurimo kubakwa kuri SAYI. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Meya Mbonyumuvunyi Radjab wari kumwe na Perezidante wa IBUKA mu karere ka Rwamagana ariwe Madamu Musabyeyezu Dative.