#Kwibuka27 : Ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, icyumweru cy’icyunamo cyasorejwe mu murenge wa Musha, hashyingurwa mu cyubahiro imibiri 22 yabonetse

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13/04/2021, Abayobozi b’Akarere ka Rwamagana, Abahagarariye Ubuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Rwamagana, abahagarariye inzego z’umutekano, Abahagarariye abarokotse Jenoside bafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Musha ndetse n’abahagarariye abaturage ba Musha muri rusange bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Muri uyu muhango hakaba hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 22 yabonetse mu mirenge ya Fumbwe, Gahengeri na Musha. Imibiri 22 yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Musha, ije yiyongera ku yindi 23214 yari isanzwe iharuhukiye, yose hamwe ikaba ari 23236. Umushyitsi mukuru  muri uyu muhango akaba yari Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

 

Mu buhamya bwatanzwe na  Mukabarisa Pauline warokokeye Jenoside mu murenge wa Musha ( mu cyahoze ari komini Gikoro-Segiteri Duha), yagaragaje uburyo muri aka gace Jenoside yari yarateguwe kuva cyera kuko Abatutsi bari bazwi, bavangurwa mu mashuri no mu zindi gahunda za leta yariho icyo gihe. Muri uyu murenge wa Musha, Abatutsi bakaba bariciwe mu kiliziya y’I Musha aho bari bahungiye, abaharokokeye bicwa umugenda bicirwa mu nkengero zaho, imirambo y’abishwe ijyanwa kujugunywa mu byobo by’ibirombe by’amabuye y’agaciro biherereye muri uyu murenge.

 

Visi Perezida wa IBUKA mu karere ka Rwamagana, Bwana Munyaneza Jean Baptiste yagararutse ku buryo mu karere ka Rwamagana abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakoreshaga umuvuduko mwinshi cyane, kuko abantu barenga 80,000 bishwe urw’agashinyaguro mu gihe  kitarenze ibyumweru bibiri gusa.  Bwana Munyaneza Jean Baptiste yanashimiye ingabo z’inkotanyi zatanze ubuzima bwazo zikagira abo zirokora ndetse zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

Visi Meya Umutoni Jeanne wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuba barihanganye bagatanga imbabazi ku babiciye. Yashimiye kandi ingabo za FPR Inkotanyi kuba zarahagaritse Jenoside, zikongera kubanisha abanyarwanda binyuze mu nkiko Gacaca nk’ubutabera bwunga, anashimira ubuyobozi kuba igihugu cyacu cyarashoboye kurwanya COVID-19 bikaba aribyo byatumye tubasha kubona uburyo bwo kwibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yashimiye kandi abaturage kuba bubahirije amabwiriza yashizweho yo kurwanya COVID-19 no muri ibi bihe bitoroshye, asaba buri wese kuba hafi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no kubafata mu mugongo, gutanga amakuru y'ahaba hakiri imibiri y'abazize Jenoside ikaba itarashyingurwa mu cyubahiro, no gutangira ku gihe amakuru y'ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo bikurikiranwe. Visi Meya Umutoni Jeanne yakomeje imiryango yashinguye ababo uyu munsi n'abarokotse Jenoside bose, yongera nanone gushimira inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside bityo hakagira abarokoka bakaba barimo kwiyubaka no kubaka igihugu.