#ConnectRwanda: Abagore 90 bakora ubuhinzi bahawe telefoni zigezweho zo kubafasha mu guteza imbere ubuhinzi bwabo bifashishije ikoranabuhanga

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Werurwe 2021, mu cyumba mberabyombi cyo mu rwunge rw'amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw'i Rwamagana habereye igikorwa cyo gutanga telefone 90 zigezweho zo mu bwoko bwa MARA PHONES, Ku bagore bakora umwuga w’ubuhinzi baturutse mu mirege itandukanye igize Akarere ka Rwamagana. Abagore bashyikirijwe telefoni ni abafashamyumvire bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi mu Karere, aho bashyikirijwe telefoni zigezweho (smart phone) binyuze muri gahunda ya #ConnectRwanda yashyizweho na Perezida Paul Kagame. Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa akaba yari Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, ari kumwe n’abahagarariye kompanyi y’itumanaho ya MTN Rwanda.

 

Mu butumwa yagejeje kuri aba bagore bashyikirijwe izi telephone, Visi Meya Umutoni Jeanne yashimiye Perezida Kagame washyizeho iyi gahunda ya #ConnectRwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bayo barimo: Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT), Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ndetse na  kompanyi y’itumanaho ya MTN Rwanda. Visi Meya Umutoni Jeanne yibukije aba bagore bahawe izi telephone ko badakwiye kuzifata nk’ibikinisho, ahubwo zikwiye kubabera igikoresho cy’ikoranabuhanga kibafasha guteza imbere ubuhinzi bwabo, guhanahana amakuru ajyanye n’ubuhinzi n’ibigendanye nabwo birimo: kubona inyongeramusaruro, imbuto z’indobanure ndetse n’amasoko y’umusaruro wabo.

 

Ubukangurambaga bwa #ConnectRwanda bwatangijwe mu Kuboza 2019 hagamijwe kugenera abaturarwanda telefoni ngendanwa zigezweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ubu bukangurambaga bukorwa mu buryo ibigo byigenga, inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo bitanga kugira ngo intego yo kugeza iri koranabuhanga ku banyarwanda bose.