Igihembwe cy'ihinga 2027A cyatangijwe ku mugaragaro
Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026 mu Gishanga cya Kavura (Muhazi), Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Richards R. Kagabo ari kumwe n'abandi bayobozi b'inzego zishinzwe ubuhinzi bifatanyije n'abahinzi mu muganda wo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2027A; batera ibigori muri iki gishanga gihingwa ku buso bwa Ha 82.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yasabye abahinzi kwihutisha imirimo y'ubuhinzi, guhinga ubutaka bwose bushobora kongera umusaruro, gukoresha inyongeramusaruro no gukomeza ingamba zo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe zirimo no kuhira no gufatira ubwishingizi ibihingwa.
Muri iki gihembwe cy'ihinga 2027A, mu Karere hahujwe ubutaka buzahingwaho ibigori kuri Ha 17170, ibishyimbo kuri Ha 15703, Ha 415 za Soya, Ha 833 z'imyumbati n'umuceri kuri Ha 432. Mu Karere kandi hari ibyanya-bigega by'ibiribwa (FOBASI) bizaterwaho imyaka ku buso bwa Ha 2,346.