Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ishoramari rigamije kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y'ibihe rirashoboka-Guverineri Pudence Rubingisa

Kuri uyu wa 19Kanama 2026 mu Karere ka Rwamagana, Guverineri w'Intara Pudence Rubingisa ari kumwe n'Umuyobozi wa IUCN Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo mu mushinga TREPA, abikorera n’abashoramari bahuriye mu gikorwa kigamije guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije. Iki gikorwa  cyahuje abafite imishinga, amakoperative akora ubuhinzi n'ubworozi n’abatanga inkunga hagamijwe kubahuza  n'amahirwe y'ishoramari no koroshya ishoramari mu mishinga ifasha kurengera ibidukikije no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’Ibihe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Guverineri Pudence Rubingisa yibukije abitabiriye iki gikorwa ko Intara y’Iburasirazuba ari ikigega cy’Igihugu mu buhinzi n’ubworozi, Leta ifatanyije n'abafatanyabikorwa ikaba yarashyize imbaraga mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere n'ibindi bibazo bibangamiye ibidukikije kandi ko ubufatanye n'abafatanyabikorwa mu gutera amashyamba bigira uruhare mu gutuma umusaruro ukomeza kwiyongera. “Turacyafite urugendo, ariko nk'Intara, Uturere n'abafatanyabikorwa bacu twihaye intego, aho mu myaka ibiri uhereye uyu mwaka tuzatera ibiti Miliyoni 40. Inama ibaye mu gihe turi mu gihe cyo kwitegura igihembwe cy'ihinga cya 2027A, turabasaba ubufatanye mu guhingira ku gihe, gukoresha inyongeramusaruro, kongera umusaruro kuri Hegitari ndetse tukazanabigendana no gutera ibiti haba ibivangwa n'imyaka cyangwa se amashyamba”.