Mu Karere hatangijwe gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko
Kuri uyu wa 24Nyakanga 2026 Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Bwana Ishungure Parfait ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye bifatanyije n’abana ndetse n’urubyiruko bo mu Murenge wa Kigabiro, mu rwego rwo gutangiza gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko.
Ni gahunda igamije gutoza abana n'urubyiruko gukunda Igihugu, baharanira kwigira no kugira uruhare mu iterambere ryacyo kandi barangwa n' indagagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Mu butumwa yatanze, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Bwana Ishungure Parfait yasabye urubyiruko n’abana kwitabira iyi gahunda ari benshi kugira ngo bazayivomemo indangagaciro zizabafasha gukomeza kuba urubyiruko Igihugu cyifuza. Yasabye urubyiruko kandi kurangwa n’imico myiza birinda kwishora mu ngeso mbi zibangiriza ubuzima zirimo gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa inzoga bikabije. “Kugira imyitwarire myiza ni igishoro cy’ubuzima buri imbere.”
Iyi gahunda izitabirwa n’abana ndetse n’urubyiruko biga n’abatiga bari hagati y’imyaka 10 na 20 basaga 120,437 mu Karere; ku wa mbere, ku wa gatatu no ku wa Gatanu. Kuva kuri uyu wa 24 Nyakanga kugera 28 Kanama 2026.