Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Mu Karere hatangijwe ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry'uburinganire

Kuri uyu wa 22 Nzeri 2026 mu Karere hatangijwe ku mugaragaro Ubukangurambaga ku ihame ry'uburinganire. Umuyobozi w'Akarere Mbonyumuvunyi Radjab n'abandi bayobozi bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Nyakariro muri ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: "Ihame ry'uburinganire, Inkingi y'umuryango ushoboye kandi utekanye"

Muri ubu bukangurambaga, hazibandwa ku bikorwa byo gukemura ibibazo biri mu irangamimererere, gukemura ibibazo bibangamiye umuryango no kurwanya ihohoterwa hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Ubu bukangurambaga bwahujwe no gutangiza icyumweru cy’irangamimerere; abaturage basabwa kwandikisha mu bitabo by'irangamimerere ibinyanye n'ivuka, ishyingirwa, ugupfa, ugutandukana kw’abashyingiranywe, uguta agaciro kw’ishyingirwa, ukubera umubyeyi umwana utabyaye, ukwemerwa kw’abana bavutse ku babyeyi batashyingiranywe, ukwemera umwana ndetse n’ubwishingire bw’umwana.